INKURU ZIDASANZWE

Ubushinjacyaha bwasabiye Kazungu Denis gufungwa burundu atakambira Perezida Kagame

Ubushinjacyaha bwasabiye Kazungu Denis igihano cyo gufungwa burundu bitewe n’uburemere bw’ibyaha akurikiranweho birimo icyo kwica abantu 14.

Kazungu kandi yasabiwe gutanga ihazabu y’asaga miliyoni 10Frw. Mugihe yahabwaga umwanya wo kugira icyo avuga kubyo ashinjwa ndetse n’igihano yakatiwe kugira ngo yiregure, Kazungu mu marira menshi yasutse mu rukiko yavuze ko ibyaha byose abyemera.

Kuri uyu wa gatanu tariki 8 Gashyantare 2024, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha mu mizi, urubanza ruregwamo Kazungu Denis ukurikiranweho ibyaha birimo icy’ubwicanyi no guhisha imirambo y’abo yishe n’ibindi.

Kazungu Denis yasabiwe gufungwa burundu

Ubwo umucamanza yari atangiye iburanisha mu rubanza rwe, yabajije Kazungu niba yemera ibyo aregwa nawe asubiza inteko iburanisha ati “Ndabyemera”.

Kazungu nyuma yo kwemera ibyaha ashinjwa yasabye imbabazi.

Yagize ati “Ndasaba imbabazi, ngasaba ko nagabanyirizwa ibihano, ndasaba imbabazi ntakambira urukiko, ntakambira abo nakoreye ibyaha, umuryango nyarwanda, ngasaba imbabazi no kwihangana kubo nateje ingaruka mu rugendo rw’ubuzima turimo.”

Yakomeje gusaba imbabazi atakambira na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Ati “Ndasaba imbabazi cyane cyane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuba yaradutoje kuba intore nkaba narabaye ikigwari. Yadutoje kwihangana ariko sinigeze mbigaragaza. Ndasaba imbabazi cyane cyane abana natwariye ababyeyi n’ababyeyi natwariye abana babo. Natewe n’ikibi ariko ariko mbasezeranya ko ntazongera gukora ikibi gisa gutyo ku butaka bw’u Rwanda. Murakoze.”

Mugihe Kazungu Denis yasabaga imbabazi ku byaha aregwa, abari mu rukiko kwihangana byanze basuka amarira.

Kazungu akurikiranyweho ibyaha icumi birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

Ni ibyaha byose yakoreye mu Karere ka Kicukiro.

Impamvu Kazungu Denis atanga yo kwica abantu mu buryo bw’agashinyaguro yagiye yiregura mu bihe by’atambutse ko ari ukubera yandujwe Sida ku bushake.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago