Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu gihe cya vuba abatega imodoka rusange bazajya bishyura amafaranga bitewe n’aho imodoka ibagejeje, aho kuba aho imodoka yerekeza.
Ibi biri mu rwego rwo korohereza abaturage kutaremererwa n’igiciro cy’ingendo mu gihe izaba yahagaritse nkunganire yatangiraga umugenzi.
Guverinoma yatangaje kuva mu 2020, imaze gutanga miliyari 87,5Frw nka nkunganire ihabwa abaturage ku kiguzi cy’urugendo.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore mu kiganiro yahaye televiziyo y’Igihugu yavuze ko nko mu Ukuboza 2023, leta yatanze miliyari 6Frw nka nkunganire ku bakora ingendo mu modoka rusange.
Umuntu ukoraga urugendo rwa Kigali-Musanze, niba yishyuye 2000Frw, leta ihita imwishyurira 1000Frw.
Minisitiri Dr Jimmy Gasore aha niho avuga ko aribwo barebye bagasanga aho kugira ngo umuturage agire uwo mutwaro, bakwiriye kuwumurinda.
Ati “Nk’umuturage wategaga ava nyabugogo ajya i Remera cyangwa agiye Kanombe, yishyurire rimwe urugendo rwose ugiye ku kinamba yishyure agarukira ku kinamba, ugiye Kacyiru yishyure yahagiye Kacyiru gutyo gutyo kugira ngo wenda uvuye nyabugogo ugiye Kacyiru ntiwishyure nkugiye Kanombe kuko wateze bisi ya Kanombe.”
Dr Jimmy Gasore avuga ko iyo arimwe muri gahunda Guverinoma yafashe mu rwego rwo gukuraho uwo mutwaro ku banyarwanda, akomeza avuga ko iyo gahunda isabwa ko ikoranabuhanga rinozwa kugira ngo umuntu ajye yishyura bitewe naho ashaka kugarukira.
Ni gahunda avuga ko itagiye kumara igihe ngo itangire ishyirwe mu bikorwa bikaba bishobora kuzafata gusa nk’ibyumweru bibiri biri mbere.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…