INKURU ZIDASANZWE

Ngoma: Bamwe mu bagabo bahukana bahunze inkeke z’abagore

Bamwe mu bagabo mu Kagari k’Akabungo, Umurenge wa Mugesera, Akarere ka Ngoma, bavuga ko bahozwa ku nkeke n’abo bashakanye bigatuma bahukana.

Mu buhamya bw’umwe mu bagabo utuye mu Mudugudu wa Nyamirambo, yahaye RADIO/TV1 avuga ko kuri ubu yahukanye nyuma yaho umugore we ashatse kumuvutsa ubuzima.

Ati “Mu Kwezi gushize, afata ibiryo abana bambikiye ashyiramo ifumbire mva ruganda.Nimba yarashakaga ko mbyibuha simbizi.Umwana yaraje ati Papa ugiye gupfa,ibiryo Mama yashyizemo ifumbire. Nge narahukanye nabi, nagera mu mfuruka uko ngana gutya ku myaka 55 nkaba ndara iwacu.”

Akomeza agira ati “ Ejo bundi arifata, ku kibuga cy’umupira, andeba niyicariye ndeba umupira, ankubita inshyi eshatu, mu ruhame. Na nubu ugutwi ntabwo kumva.”

Undi nawe arasobanura uko Ise yari agiye kuribwa n’inyamaswa mu ijoro yahukana agira ati “Papa yari agiye kuribwa n’inyamaswa yahukana, Papa yagira ngo aravuze, mama agatera hejuru. Papa ati n’ubundi warandangije umunsi uvuga inkwano tugasezerana. “

Abatuye muri aka gace bavuga ko abagabo benshi bahukanye n’ubwo batazi aho berekeza.

Umwe ati “Abagabo barahukana, hasigaye hahukana abagabo. Umugore yafashe amazi ayamumena hejuru.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera, Ndayambaje Emmanuel, yavuze ko yagiriye inama imiryango kubana mu mahoro, birinda ubusinzi.

Ati “Iyo kwakuhakana kwabayeho, haba hari ikibazo cy’amakimbirane mu muryango.Inama ni ukubana neza n’uwo bashakanye no kwita ku mibereho myiza y’umuryango,bakirinda ubusinzi n’izindi ngeso zibandarika ahubwo bagakorera imiryango, birinda n’amakimbirane mu ngo zabo.”

Mu bihe bitandukanye hakunze kumvikana ikibazo cy’abagabo bahohoterwa n’abagore baba barumvise nabi ihame ry’uburinganire.

RIB ivuga ko muri Nyakanaga 2019 kugera mu kanama 2021, hagaragaye abagabo 1,008 bangana na 8% batanze ibirego by’uko bakorewe ihohoterwa n’abagore babo, mu gihe abagore batanze ibi birego ari 12,137 bangana na 92% by’abatanze ibirego.

Mu byaha byagaragaye cyane, abagabo 921 bangana na 18% nibo batanze ibirego ko bakubiswe bagakomeretswa nabo bashakanye, mu gihe abagore bareze ko bakorewe ibi byaha ari 2,190 bangana na 92% by’abatanze ikirego nk’iki bose.

Akarere ka Ngoma mu ibara ritukura

Gabriel Uzabakiriho

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

1 week ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

1 week ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

1 week ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

1 week ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago