Mu minsi igera ku icumi mu Mujyi wa Kigali haratangizwa iserukiramuco mpuzamahanga ryiswe ‘Kigali Triennial’ rizahuza abasaga 200 baturutse hirya no hino ku Isi.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hagiye kuba iserukiramuco mpuzamahanga rya “Kigali Triennial,” ku nshuro ya mbere aho rizaba guhera tariki ya 16 kugeza ku ya 25 Gashyantare 2024.
Ibi n’ibyatangarijwe itangazamakuru ryari ryakoraniye mu nyubako y’Umujyi wa Kigali kugira ngo ryumve byinshi byerekeye n’iri serukiramuco naho imyiteguro yaryo igeze muri rusange.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yatangaje ko yishimiye kwakira iri serukiramuco rigamije guteza imbere ubufatanye bw’Isi yose mu buhanzi.
Ati “Twishimiye guha ikaze iri serukiramuco mu mujyi wacu mwiza. Turashishikariza abaturage bose kuzaryitabira cyane, kuko hazaba gahunda nyinshi zita ku nyungu zitandukanye.”
Ni ku nshuro ya mbere mu Rwanda hazaba habereye ibirori nk’ibi by’umuco bya “Kigali Triennial”, bizahuza abahanzi basaga 200 baturutse mu bihugu 25 bitandukanye ku isi.
Iri serukiramuco rizaberamo ibitaramo birenga 60, harimo abahanzi batandukanye bazigaragaza ku rubyiniro, imideli, ikinamico, sinema, ubuvanganzo, n’ibindi.
Ibi birori byateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umujyi wa Kigali, na Rwanda Arts Initiative. Intego yabyo nyamukuru ni ugutanga urubuga abahanzi bakagaragaza impano zabo n’ibikorwa byabo mu gihe bashyira ibihangano by’u Rwanda ku rwego rw’Isi, bikarushaho gushimangira umwanya w’u Rwanda nk’ihuriro ryo guhanga umuco.
Usibye ibirori bitandukanye bizaberamo, Iserukiramuco rya “Kigali Triennial” kandi rizaba urubuga rwo kuganira, gutanga amahugurwa n’amasomo, bikazateza imbere umubano hagati y’abazitabira n’abazagaragaza impano zabo.
Byitezwe ko kandi Iri Serukiramuco rizitabirwe n’abayobozi batandukanye barimo uwa YouTube, Spotify n’abandi benshi.
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…