Tour du Rwanda iteganyijwe gutangira mu mpera z’icyumweru kiri mbere ikomeje kuba uburyohe ari nako yongerwamo abahanzi bazayiherekeza.
Mu bitaramo byateguwe na KIKAC Music mu buryo bwo guherekeza irushanwa ryo gusiganwa ku igare (Tour du Rwanda) iteganyijwe gutangira tariki 18 kugeza 25 Gashyantare 2024. Hamaze kwemezwa ko MTN Rwanda idasiba mu myidagaduro ko nayo izaba ari umuterankunga w’ibyo bitaramo.
Ni mugihe kandi hamaze kongerwa abandi bahanzi kubari batangajwe mbere bagera kuri 5 kuri ubu bakaba bageze ku 9, aho bazataramira mu Turere dutandukanye iri gare rizageramo.
Ni ibitaramo bine bizazenguruka igihugu. Abahanzi icyenda barimo Niyo Bosco, Kenny Sol, Afrique na Danny Vumbi, Bwiza, Mico The Best, Juno Kizigenza, Bushali na Senderi Hit nibo bamaze kwemezwa.
Byitezwe ko igitaramo cya mbere kizaba ku wa 19 Gashyantare 2024 i Huye, ku wa 21 Gashyantare 2024 ibitaramo bikomereze i Rubavu, ku wa 22 Gashyantare 2024 bikomereze i Musanze mu gihe bizasorezwa mu Mujyi wa Kigali ku wa 25 Gashyantare 2024.
Isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu “Tour du Rwanda 2024” rigiye kuba ku nshuro ya 16 kuvaho ribaye mpuzamahanga mu 2009, mu gihe hazaba ari ku nshuro ya gatandatu kuva rigiye ku rwego rwa 2,1.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…