IMIKINO

Perezida Tshisekedi yongeye kwikoma u Rwanda ubwo yakiraga ku meza ikipe y’Igihugu ikubutse muri CAN

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Felix Antoine Tshisekedi, yakiriye ikipe ya RDC ikubutse mu gikombe cy’Afurika cyaberaga muri Cote d’Ivoire ayishimira uko yitwaye ariko arenzaho ko yeretse amahanga ubushotoranyi bw’u Rwanda.

Perezida Tshisekedi yakiriye abakinnyi ba les Léopards mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Gashyantare nyuma yo kwegukana umwanya wa kane mu gikombe cya Afurika.

Perezida Tshisekedi yashimiye Abakinnyi uko bitwaye mu gikombe cy’Afurika

Ubwo Perezida Félix Tshisekedi yakiraga aba bakinnyi,yavuze ko igihugu cyose cyishimiye uko bitwaye. Ati: “Ni ishema kuvuga mu izina ry’igihugu cyose mbashimira ku byishimo mwahaye Abanyekongo.”

Yakomeje agira ati “Mwabaye beza cyane, beza mu mpande zose, no mu buryo bwose.

Ikintu nzirikana n’ikimenyetso cyanyu mu gihe haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu. Nubwo mwari kure y’igihugu,mwunze ubumwe n’abo musangiye igihugu.

Tshisekedi yongeye kumvikana avuga ko u Rwanda rumushotora

Ibyo abanyekongo ntabwo bazigera babyibagirwa, nta n’ubwo bakwiye kubyibagirwa. Kubera ko icyo gikorwa cyakanguye umuryango mpuzamahanga wari usinziriye ntubone buriya bushotoranyi bubi bw’u Rwanda bwatugizeho ingaruka.

Ubwo bushotoranyi bugamije gusebya igihugu cyacu.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko yizeye ko abakinnyi ba RDC bazakomeza kwitwara neza ndetse ko yanyuzwe nuko ikipe ya mbere n’iya kabiri zakoreshejwe muri AFCON 2023 zanganyaga imbaraga.

Ikipe ya RDC yatsinzwe na Cote d’Ivoire igitego 1-0 muri 1/2 cy’irangiza ntiyabasha kugera ku mukino wa nyuma.Yatsinzwe kuri penaliti mu guhatanira umwanya wa gatatu na Afurika y’Epfo.

Perezida Tshisekedi arikumwe n’umutoza w’ikipe y’Igihugu ya RDC Sébastien Desabre

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago