Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, Héritier Luvumbu Nziga yamaze kugera mu gihugu avukamo cya RD Congo yakirwa n’intwari.
Luvumbu Nzinga aheruka gutandukana na Rayon Sports bigendanye n’uko yari yahanwe kumara amezi atandatu adakandagira mu kibuga kubera kuvanga siporo na politiki.
Minisitiri Kabulo Mwana Kabulo ushinzwe siporo muri RD Congo yakiriye ndetse agirana ibiganiro na Luvumbu.
Ibi bikomeje kwibazwaho bitewe n’ibyo uyu mukinnyi yakoze hanyuma akakiranwa yombi mu gihugu cye, benshi bakaba batangiye gutekereza ko yaba yari yabitumwe.
Ubusanzwe mu itangazo rimuhagarika mu bikorwa byose bya siporo mu Rwanda ryasohowe na FERWAFA ryanzuye ko Komite yigenga ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA, nyuma yo guterana igasuzuma ibyo Luvumbu yakoze bafatiye ibihano bingana n’amezi atandatu uyu mukinnyi atagaragara mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ni igikorwa gihabanye na siporo yakoze ubwo yishimiraga igitego yaratsindiye ikipe ya Rayon Sports bahura na Police Fc mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…