Luvumbu watandukanye na Rayon Sports yakiriwe na Minisitiri wa Siporo i Kinshasa

Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, Héritier Luvumbu Nziga yamaze kugera mu gihugu avukamo cya RD Congo yakirwa n’intwari.

Luvumbu Nzinga aheruka gutandukana na Rayon Sports bigendanye n’uko yari yahanwe kumara amezi atandatu adakandagira mu kibuga kubera kuvanga siporo na politiki.

Minisitiri Kabulo Mwana Kabulo ushinzwe siporo muri RD Congo yakiriye ndetse agirana ibiganiro na Luvumbu.

Minisitiri wa Siporo muri RDC Kabulo Mwana niwe wakiriye Luvumbu akigera i Kinshasa

Ibi bikomeje kwibazwaho bitewe n’ibyo uyu mukinnyi yakoze hanyuma akakiranwa yombi mu gihugu cye, benshi bakaba batangiye gutekereza ko yaba yari yabitumwe.

Ubusanzwe mu itangazo rimuhagarika mu bikorwa byose bya siporo mu Rwanda ryasohowe na FERWAFA ryanzuye ko Komite yigenga ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA, nyuma yo guterana igasuzuma ibyo Luvumbu yakoze bafatiye ibihano bingana n’amezi atandatu uyu mukinnyi atagaragara mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Benshi batangiye kwibaza kuri Luvumbu

Ni igikorwa gihabanye na siporo yakoze ubwo yishimiraga igitego yaratsindiye ikipe ya Rayon Sports bahura na Police Fc mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda.

Luvumbu yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *