Umwana w’amezi 8 witwa Munezero Bruno yahiriye mu nzu kugeza apfuye mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, nyuma y’uko ababyeyi be bamusize aryamye bagiye mu kazi.
Umuyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe Niyonzima Gustave, yemeje aya makuru avuga ko iyi nzu yahiriyemo uwo mwana ariko hakaba hataramenyekana icyayitwitse. Ibi byabaye ahagana saa saba na mirongo itanu z’amanywa kuri uyu wa Kabiri.
Niyonzima ati: “Ni byo koko twamenye amakuru y’uko iyi nzu yahiye ndetse hahiramo umwana witwa Munezero Bruno wari wasizwe n’ababyeyi be bagiye mu kazi, ariko ntabwo turamenya icyatwitse iyi nzu turacyahashaka amakuru y’icyatumye ishya.”
Yagiriye inama abaturage ko badakwiye gusiga abana mu nzu kandi bafunze, kuko mu gihe habaye ikibazo gutanga ubutabazi bwihuse bigorana nk’uko iyi nkuru dukesha Imvaho nshya ivuga.
Yavuze kandi ko usize umwana aba agomba kubimenyesha abaturanyi cyangwa akamusigira undi muntu aho gusiga amufungiranye.
Dushimimana Jean Damascene, ari na we se wa nyakwigendera, yavuze ko babyutse bisanzwe ndetse bakajya no mu itsinda babamo ryagombaga gusozwa bakagabana amafaranga.
Nyuma yo gusoza irya mbere bahise batangiza irindi banatanga amafaranga y’ubwizigame, Dushimimana akaba yasigaye agura ikayi no kubara amafaranga bakusanyije mu ishyirahamwe.
Ati: “Twari dufite itsinda tugomba gusoza ndetse tujya gushaka amafaranga kuri banki turaza turayagabana, umwana arasinzira nyina ajya kumuryamisha najye njya mu kazi kuko twari tumaze gusoza itsinda ryacu dutangije n’irindi.”
Yongeyeho ko ahageze yabonye umwotsi wazamutse aratabaza baramutabara bakiza bimwe mu bikoresho byo mu nzu ariko umuriro wari wamaze kwica umwana.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…