Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya avuga ko yahitamo ko Joe Biden ari we utsinda amatora ateganyijwe muri Amerika mu Ugushyingo aho kuba Donald Trump.
Muri aya magambo akomeje kwibazwaho na benshi, Putin avuga ko Biden ari inararibonye kandi akaba umuntu woroshe kumenya ibyo atekereza.
Mbere y’uko Trump atorwa muri manda ye ya mbere mu 2016, Putin yari yamushimagije nk’umuntu “w’icyitegererezo kandi w’umunyabwenge”.
Mu myaka itari mike, Biden yagiye anegura Putin bikomeye, aho yamwise “umwicanyi”,mbere y’igitero kuri Ukraine.
Perezida Putin kandi yagize icyo avuga ku kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru w’Umunyamerika Tucker Carlson, avuga ko kitamunyuze kuko ibibazo bitari biteguye neza.
Mu kiganiro na Televiziyo y’Uburusiya, ejo ku wa gatatu, Putin yavuze ko ubutegetsi bwa Biden bwaba bwiza ku Burusiya kubera ko ari “umuntu w’inararibonye, woroshe kumenya ibyo atekereza, ni umunyaporitike wo mu bihe bya kera”.
Yahakanye ibivugwa ku myaka n’ubuzima bwo mu mutwe bya Biden, aho yavuze ko ubwo babonanaga bwa nyuma mu 2021 i Genève mu Buswisi, nta kintu na kimwe yabonye kidasanzwe.
Ati: “Mbere y’icyo gihe [imyaka itatu ishize] abantu bavugaga ko ntacyo ashoboye, ariko nta kintu nk’iki namubonyemo.
Ni byo, yakomeje kwirebera ku mpapuro ze, ariko mvugishije ukuri na njye nakomeje gukora ibyo. Rero nta na kimwe cyihariye.”
Putin asobanura ko Uburusiya buzakorana n’uwo ari we wese “uzagirirwa icyizere n’abanyamerika” agatsinda amatora y’umukuru w’igihugu.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…