Putin yatunguye Isi avuga uwo abona wayobora Amerika hagati ya Biden na Trump

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya avuga ko yahitamo ko Joe Biden ari we utsinda amatora ateganyijwe muri Amerika mu Ugushyingo aho kuba Donald Trump.

Muri aya magambo akomeje kwibazwaho na benshi, Putin avuga ko Biden ari inararibonye kandi akaba umuntu woroshe kumenya ibyo atekereza.

Putin abona ko Biden ariwe ukwiriye kongera kuyobora Amerika

Mbere y’uko Trump atorwa muri manda ye ya mbere mu 2016, Putin yari yamushimagije nk’umuntu “w’icyitegererezo kandi w’umunyabwenge”.

Mu myaka itari mike, Biden yagiye anegura Putin bikomeye, aho yamwise “umwicanyi”,mbere y’igitero kuri Ukraine.

Ni mugihe nyamara Biden yagiye yinuka inabi Perezida w’Uburusiya Putin

Perezida Putin kandi yagize icyo avuga ku kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru w’Umunyamerika Tucker Carlson, avuga ko kitamunyuze kuko ibibazo bitari biteguye neza.

Mu kiganiro na Televiziyo y’Uburusiya, ejo ku wa gatatu, Putin yavuze ko ubutegetsi bwa Biden bwaba bwiza ku Burusiya kubera ko ari “umuntu w’inararibonye, woroshe kumenya ibyo atekereza, ni umunyaporitike wo mu bihe bya kera”.

Yahakanye ibivugwa ku myaka n’ubuzima bwo mu mutwe bya Biden, aho yavuze ko ubwo babonanaga bwa nyuma mu 2021 i Genève mu Buswisi, nta kintu na kimwe yabonye kidasanzwe.

Ati: “Mbere y’icyo gihe [imyaka itatu ishize] abantu bavugaga ko ntacyo ashoboye, ariko nta kintu nk’iki namubonyemo.

Ni byo, yakomeje kwirebera ku mpapuro ze, ariko mvugishije ukuri na njye nakomeje gukora ibyo. Rero nta na kimwe cyihariye.”

Putin asobanura ko Uburusiya buzakorana n’uwo ari we wese “uzagirirwa icyizere n’abanyamerika” agatsinda amatora y’umukuru w’igihugu.

Putin ntabona Trump akwiriye kongera kuyobora Amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *