Amakuru aravuga ko umwe mu basirikare b’igisirikare cya RD Congo (FARDC) yakomerekejwe n’igisasu i Sake mu mirwano yo kwigarurira uriya Mujyi.
Ibi ngo byabaye kuri uyu mugoroba wo kuwa gatatu tariki 14 Gashyantare, nyuma y’igisasu cyaturikijwe mu Mujyi wa Sake muri teritwari ya Masisi.
Amakuru avuga ko ubwo icyo gisasu cyaraswaga uwo musirikare yahise akomereka bikomeye ahita yoherezwa ahabugenewe kugira ngo yitabwe n’abaganga.
Muri uyu Mujyi wa Sake hamaze igihe habera imirwano ikomeye ya FARDC n’inyeshyamba za M23, mu rwego rwo gushaka kwigarurira uyu Mujyi ku mpande zombi.
Sosiyete Sivile yo muri Masisi yatangaje ko mu masaha y’umugoroba wo ku wa Gatatu imirwano yarimo ijya mbere mu duce dukikije agace ka Shasha, nyuma y’indi yari yiriwe ibera ahitwa Bweramana muri Groupement ya Mufuni Shanga.
Kugeza kuri ubu ntiharamenyeka ngo ninde ufite mu maboko uyu Mujyi wa Sake.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…