POLITIKE

UPDF ivuga iki ku byo koherereza umusada M23 muri DRC

Igisirikare cya Uganda (UPDF), cyanyomoje amakuru avuga ko kimaze iminsi cyarohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Ingabo zo guha umusada inyeshyamba za M23.

Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi hakwirakwiye amakuru avuga Ingabo za UPDF zambutse muri RDC ku bwinshi ziciye muri Teritwari ya Rutshuru, zijya guha umusada M23 ihanganye mu mirwano n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni amakuru by’umwihariko yakwirakwijwe n’uwitwa Habyarimana Mbitse alias Jules Mulumba wo mu mutwe wa CMC/FDP uri mu mitwe yitwaje intwaro RDC yize Wazalendo ngo ifashe ingabo zayo guhangana na M23.

Umuvugizi wa UPDF biciye mu muvugizi wayo, Brig Gen Felix Kulayigye, yatangaje ko ibimaze iminsi bitangazwa na Mulumba ari ibinyoma.

Iti: “UPDF iranyomoza ibinyoma bikwirakwizwa na Bwana Jules Mulumba ko UPDF iri muri Rutsuru! Mu kugerageza kugaragaza ko ibyo avuga ari ukuri, akoresha amafoto y’Ingabo zacu zari mu zigize Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EACRF)”.

Brig Gen Kulayigye amafoto Mulumba amaze iminsi akwirakwiza yafashwe ubwo Ingabo za Uganda zari ziri muri EACRF zari ahitwa Tsengero ku muhanda uhuza imijyi ya Bunagana-Rutshuru na Goma, aho kuba i Sake.

Yunzemo ati: “Mulumba usanzwe ari umuvugizi wa FDLR yiyita Wazalendo yazanye ibi birego mu gukingira ikibaba igihombo bakomeje guterwa na M23”.

Uyu musirikare yavuze ko nta n’imwe UPDF ifite yatuma yishora kwishora mu makimbirane y’imbere muri RDC, keretse biri mu rwego rwa gahunda y’akarere igamije amahoro.

UPDF irahakana ibyo gufasha M23

Emmy

Recent Posts

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

7 days ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

7 days ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

2 weeks ago

Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…

2 weeks ago

Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo amukubise isuka ubwo yasangaga aryamanye na Nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…

2 weeks ago

MINEMA yakebeye abituje mu manegeka baziko bazahabwa ingurane

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…

2 weeks ago