UPDF ivuga iki ku byo koherereza umusada M23 muri DRC

Igisirikare cya Uganda (UPDF), cyanyomoje amakuru avuga ko kimaze iminsi cyarohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Ingabo zo guha umusada inyeshyamba za M23.

Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi hakwirakwiye amakuru avuga Ingabo za UPDF zambutse muri RDC ku bwinshi ziciye muri Teritwari ya Rutshuru, zijya guha umusada M23 ihanganye mu mirwano n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni amakuru by’umwihariko yakwirakwijwe n’uwitwa Habyarimana Mbitse alias Jules Mulumba wo mu mutwe wa CMC/FDP uri mu mitwe yitwaje intwaro RDC yize Wazalendo ngo ifashe ingabo zayo guhangana na M23.

Umuvugizi wa UPDF biciye mu muvugizi wayo, Brig Gen Felix Kulayigye, yatangaje ko ibimaze iminsi bitangazwa na Mulumba ari ibinyoma.

Iti: “UPDF iranyomoza ibinyoma bikwirakwizwa na Bwana Jules Mulumba ko UPDF iri muri Rutsuru! Mu kugerageza kugaragaza ko ibyo avuga ari ukuri, akoresha amafoto y’Ingabo zacu zari mu zigize Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EACRF)”.

Brig Gen Kulayigye amafoto Mulumba amaze iminsi akwirakwiza yafashwe ubwo Ingabo za Uganda zari ziri muri EACRF zari ahitwa Tsengero ku muhanda uhuza imijyi ya Bunagana-Rutshuru na Goma, aho kuba i Sake.

Yunzemo ati: “Mulumba usanzwe ari umuvugizi wa FDLR yiyita Wazalendo yazanye ibi birego mu gukingira ikibaba igihombo bakomeje guterwa na M23”.

Uyu musirikare yavuze ko nta n’imwe UPDF ifite yatuma yishora kwishora mu makimbirane y’imbere muri RDC, keretse biri mu rwego rwa gahunda y’akarere igamije amahoro.

UPDF denies negotiating with DRC gov't on behalf of M23 rebels
UPDF irahakana ibyo gufasha M23

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *