Mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, haravugwa inkuru y’abantu batatu bagwiriwe n’umukingo.
Amakuru avuga ko ubwo bari baryamye mu nzu batuyemo umugabo n’umwana bahise bapfa gusa umugore arakomereka.
Ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2024, nibwo uyu mukingo wagwiriye inzu y’uyu muryango.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, Murebwayire Alphonsine, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko umugore wari muri iyo nzu, yajyanywe kwa muganga.
Ati “Nibyo ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo umukingo wagwiriye icyumba cy’inzu abari bakiryamyemo umugabo n’umwana barapfa. Umugore we imbangukiragutabara yahise imujyana kwa muganga.”
Mugihe abaturage bakomeje kwimurwa ahashobora gushyira ubuzima bwabo mukaga hirya no hino mu gihugu, uyu muyobozi we avuga ko muri uyu murenge hamaze kwimurwa imiryango igera ku 1300 yari ituye mu manegeka.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…