Mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, haravugwa inkuru y’abantu batatu bagwiriwe n’umukingo.
Amakuru avuga ko ubwo bari baryamye mu nzu batuyemo umugabo n’umwana bahise bapfa gusa umugore arakomereka.
Ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2024, nibwo uyu mukingo wagwiriye inzu y’uyu muryango.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, Murebwayire Alphonsine, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko umugore wari muri iyo nzu, yajyanywe kwa muganga.
Ati “Nibyo ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo umukingo wagwiriye icyumba cy’inzu abari bakiryamyemo umugabo n’umwana barapfa. Umugore we imbangukiragutabara yahise imujyana kwa muganga.”
Mugihe abaturage bakomeje kwimurwa ahashobora gushyira ubuzima bwabo mukaga hirya no hino mu gihugu, uyu muyobozi we avuga ko muri uyu murenge hamaze kwimurwa imiryango igera ku 1300 yari ituye mu manegeka.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…