UBUZIMA

MINISANTE irubutsa abaturage ko ibicurane biriho bitandukanye na COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yahumurije abaturage bibwira ko inkorora n’ibicurane bisigaye biriho atari COVID 19 nk’uko bamwe babitekereza.

Urwego rw’ubuzima mu Rwanda kuri iki kibazo cy’ibicurane, abenshi bari kwitiranya na Covid-19 yihinduranyije, zivuga ko ubusanzwe muri aya mezi mu ntangiriro z’umwaka no mu mpera zawo iyi ndwara y’inkorora n’ibicurane ikunze kwibasira abantu ikaba inandura, nkuko bivugwa na Julien Mahoro Niyingabira umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima.

Ati “bakwiye kumenya ko ari uburwayi bwandura, mu gihe umuntu yumva afite ibimenyetso akirinda kubukwirakwiza mu bandi bantu ariko mu gihe ibimenyetso bije bikarishye umuntu akaremba ni ngombwa ko umuntu ajya kwa muganga kugirango abaganga babashe gufasha kuvura ibyo bimenyetso bidakomeza”.

Bamwe mu baturage bakaba bavuga ko inkorora n’ibicurane bihari cyane ndetse bamwe bakaba bavuga ko banayirwaye bakaba barabanje kuyitiranya na Covid-19 ariko bajya kwa muganga bagasanga ni inkorora n’ibicurane.

Inzego z’ubuzima zikaba zimara impungenge abaturage kuko bahora bakora ubushakashatsi ngo barebe niba ntacyorezo gishobora kwaduka kikabangamira abanyarwanda, ikindi kandi bakaba barafashe ibipimo binyuranye bagasanga ari ibicurane bisanzwe.

Julien Mahoro akomeza agira ati “nubwo ibimenyetso bishobora kuza bimeze kimwe ariko ibipimo dupima bifite icyo bitugaragariza ku bijyanye n’ibicurane bikagira n’icyo bitugaragariza kubijyanye na covid, icyo twabonye mu myaka 3 ishize cyazamutse ni ibicurane, ntabwo guhuza ibimenyetso bivuga ngo ni covid yaje, turamara abantu impungenge ko atari ubwoko bushya bwa covid”.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko ntahantu na hamwe harwariye umurwayi wa covid urwariye mubitaro kubera ko bitabiriye gufata urukingo rwa covid-19 kandi ko kugeza ubu mu bigo nderabuzima imiti ya covid irahari.

Kuri iyi ndwara y’ibicurane n’inkorora imibare ya Minisiteri y’ubuzima igaragaza ukwiyongera kw’iyi ndwara kuko mu bipimo byapimwe byagaragaje ko abayirwaye bangana n’ibihumbi 12, naho mu mwaka ushize bakaba barageraga ku bihumbi 17 bari bayirwaye.

MINISANTE irubutsa abaturage ko ibicurane biriho bitandukanye na COVID-19

Emmy

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago