POLITIKE

U Rwanda rwaburiye LONI ikomeje gufasha ingabo za SADC muri DRC

Guverinoma y’u Rwanda yaburiye Umuryango w’Abibumbye ku bufasha bw’ibikoresho uha Ingabo za SADC ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iwuburira ko bushobora guteza amakimbirane mu karere k’ibiyaga bigari.

Ni ibikubiye mu ibaruwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yandikiye akanama gashinzwe umutekano k’Umuryango w’Abibumbye.

Mu kwezi gushize ni bwo SADC (Umuryango w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo) yohereje muri Congo, mu cyiswe ubutumwa bwo kwirukana imitwe yitwaje intwaro.

Izi ngabo kuri ubu zifatanya n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’imitwe irimo uwa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu ntambara Kinshasa ihanganyemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Ni umutwe u Rwanda rushinjwa guha ubufasha, gusa incuro nyinshi rwakunze guhakana ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose ruwuha.

Ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya RDC kandi binagirwamo uruhare n’Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO), by’umwihariko biciye mu kuzifasha mu bijyanye n’ubutasi.

Umuyobozi Mukuru wa Loni ushinzwe Ibikorwa byo kubungabunga amahoro, Jean Pierre LaCroix, mu minsi ishize ubwo yari muri RDC yatangaje ko Loni inafite gahunda yo guha Ingabo za SADC ubufasha bw’ibikoresho mu rwego rwo gutsinsura “imitwe yitwaje intwaro yo mu burasirazuba bwa RDC”.

Minisitiri Biruta mu ibaruwa yandikiye Loni, yagaragaje ko “ubufasha bw’ibikoresho n’ubw’ibikorwa [bya gisirikare] Loni iha Ingabo zifatanyije na FARDC buha Guverinoma ya RDC imbaraga zo gukomeza gukoresha ingufu za gisirikare, aho gushaka igisubizo cy’ikibazo biciye mu biganiro”.

Yakomeje avuga ko ubu bufasha bushobora guteza ibibazo bikomeye mu karere k’ibiyaga bigari, birimo “kubangamira inzira igamije gukemura amakimbirane amaze imyaka abera mu burasirazuba bwa RDC, kubura imirwano ishingiye ku moko ndetse n’ibyago by’amakimbirane mu karere bijyanye n’umugambi wa ba Perezida ba RDC n’u Burundi wo gukuraho ubutegetsi mu Rwanda”.

Minisitiri Vincent Biruta mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda yaboneyeho gusaba Loni kwanga guha Ingabo za SADC ubufasha bw’ibikoresho zayisabye.

Ati: “Guverinoma y’u Rwanda irasaba akanama k’umutekano ka Loni gukumira ubwiyongere bw’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC, biciye mu kutongera gusuzuma ubusabe bwo guha ubufasha bw’ibikoresho n’ubwibikorwa ihuriro riyobowe na FARDC bushobora gutuma gusa [amakimbirane] yiyongera”.

Minisitiri Biruta kandi yavuze ko kuba uburasirazuba bwa RDC bukomeje kwiyongeramo ingabo zirimo iz’ibihugu bitandukanye ndetse n’imitwe yitwaje intwaro biteye impungenge u Rwanda, ku buryo rutanumva impamvu Loni ishyigikiye ihuriro ry’Ingabo zikomeje kuhakorera ubwicanyi bushingiye ku moko.

Ku bwa Guverinoma y’u Rwanda, “amakimbirane yo muri RDC yagumyeho kubera ko umuryango mpuzamahanga wirengagije impamvu nyamukuru zayo, zirimo gushyigikira no kubungabunga umutwe w’abajenosideri b’Abanyarwanda bari mu burasirazuba bwa RDC, kuba Leta ya RDC yaranze gukemura ikibazo cy’abaturage bayo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse no kuba yaranze gucyura ibihumbi by’impunzi z’abanye-Congo ziri mu karere “.

U Rwanda ruvuga ko ruzakomeza gufata ingamba z’ubwirinzi, hagamijwe gukumira umugambi wa ba Perezida Evariste Ndayishimiye na Félix Antoine Tshisekedi bafite umugambi wo guhirika ubutegetsi bwarwo.

U Rwanda rwaburiye LONI ikomeje gufasha ingabo za SADC muri DRC

Emmy

Recent Posts

Hatangajwe igihe irushanwa rya BAL rizabera, u Rwanda ku nshuro ya mbere ruhabwa kwakira ‘Nile Conference’

Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…

14 hours ago

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

1 week ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

1 week ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

2 weeks ago

Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…

2 weeks ago

Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo amukubise isuka ubwo yasangaga aryamanye na Nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…

2 weeks ago