INKURU ZIDASANZWE

Isoko rya Kigeme ryahiye rirakongoka

Isoko ry’inkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Gasaka ryafashwe n’inkongi mu ijoro ryo ku wa 16 Gashyantare 2024. Bivugwa ko yakomotse ku muriro w’amashanyarazi.

Advertisements

Iri soko ryari ryubakishije imbaho, abahacururiza bavuga ko ryatangiye gushya mu ma saa saba z’ijoro, hakaba hakekwa ko inkongi yaba yaturutse ku mashanyarazi.

Abaricururizamo ubu amarira ni yose kuko ryaraye rihiye rigakongoka ntihagire icyo bakiza.

Kizimyamoto yaturutse i Nyanza ngo yabagezeho mu masaa cyenda z’ijoro ibintu byose byamaze gukongoka.

Iri soko ryibasiwe n’inkongi,nyuma y’uko muri iyi nkambi huzuye isoko rishya rigiye no kwimurirwamo abacuruzi.

Iyi nkongi yadutse batararitaha ikongora n’ibicuruzwa byose.

Isoko rya Kigeme ryacururizwagamo n’umubare munini w’Impunzi ziba mu nkambi ya Kigeme.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago