Bahati Grace wabaye nyampinga w’u Rwanda 2009, yibarutse ubuheta n’umugabo Murekezi Pacifique.
Miss Bahati Grace ari mu byishimo bikomeye we n’umugabo we Murekezi Pacifique aho bibarutse umwana w’umuhungu.
Nk’uko amakuru batanze babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zaba bombi, bagaragaje ibyishimo by’uko bibarutse no kwagura umuryango by’umwihariko Grace wibarutse ubuheta, mugihe Pacifique abyaye umwana w’imfura.
Mu butumwa batanze bavuze ko umwana bibarutse yavutse tariki 13 Gashyantare 2024 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi ko buzuye umunezero mwinshi no gushima.
Ibi byishimo byagaragajwe ubwo uyu muryango wifataga amafoto bishimira kwakira uyu mwana mushya wavutse.
Uyu mwana w’umuhungu wamaze guhabwa izina rya Raphael abaye umuhungu wa kabiri (ubuheta) bwa Bahati Grace dore ko imfura ye Ethan yamubyaranye n’umuhanzi w’umuraperi K8 Kavuyo nawe muri Amerika mu mwaka 2012.
Ni mugihe Raphael wavutse ari imfura ya Murekezi Pacifique na Bahati Grace.
Mu mwaka 2021, Miss Bahati Grace, yakoze ubukwe na Murekezi Pacifique muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyu Murekezi Pacifique akaba asanzwe ari umuhungu wa Fatikaramu wakinnye mu ikipe ya Rayon Sports.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…