Miss Bahati Grace yibarutse ubuheta-AMAFOTO

Bahati Grace wabaye nyampinga w’u Rwanda 2009, yibarutse ubuheta n’umugabo Murekezi Pacifique.

Miss Bahati Grace ari mu byishimo bikomeye we n’umugabo we Murekezi Pacifique aho bibarutse umwana w’umuhungu.

Nk’uko amakuru batanze babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zaba bombi, bagaragaje ibyishimo by’uko bibarutse no kwagura umuryango by’umwihariko Grace wibarutse ubuheta, mugihe Pacifique abyaye umwana w’imfura.

Ibyishimo bikomeye ku muryango

Mu butumwa batanze bavuze ko umwana bibarutse yavutse tariki 13 Gashyantare 2024 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi ko buzuye umunezero mwinshi no gushima.

Ibi byishimo byagaragajwe ubwo uyu muryango wifataga amafoto bishimira kwakira uyu mwana mushya wavutse.

Umwana wavutse yahawe izina rya Raphael

Uyu mwana w’umuhungu wamaze guhabwa izina rya Raphael abaye umuhungu wa kabiri (ubuheta) bwa Bahati Grace dore ko imfura ye Ethan yamubyaranye n’umuhanzi w’umuraperi K8 Kavuyo nawe muri Amerika mu mwaka 2012.

Ni mugihe Raphael wavutse ari imfura ya Murekezi Pacifique na Bahati Grace.

Murekezi Pacifique yibarutse imfura

Mu mwaka 2021, Miss Bahati Grace, yakoze ubukwe na Murekezi Pacifique muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyu Murekezi Pacifique akaba asanzwe ari umuhungu wa Fatikaramu wakinnye mu ikipe ya Rayon Sports.

Ethan yishimiye kugira murumuna we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *