POLITIKE

Ruto yasimbuye Kagame mu nshingano za AU

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gashyantare, yasoje manda ye nk’Umuyobozi ushinzwe amavugurura y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Advertisements

Ni inshingano Umukuru w’Igihugu wahise asimburwa na Perezida William Ruto wa Kenya yari amaranye imyaka umunani.

Perezida Kagame yazisoreje i Addis-Abeba muri Ethiopia, aho kuri uyu wa Gatandatu yari yitabiriye inama isanzwe ya 37 y’inteko rusange y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Umukuru w’Igihugu mbere yo gusoza inshingano ze yagejeje ku bitabiriye inama ya AU raporo igaragaza aho amavugururwa yari yarashinzwe muri AU ageze ashyirwa mu bikorwa.

Muri aya mavugururwa harimo ko AU yaharanira kwigira, ku buryo buri gihugu kigomba kujya gitanga 0,2% by’umusoro w’ibicyinjiramo.

Byakozwe hagamijwe gushyigikira ingengo y’imari ya AU bigafasha Afurika kwishakamo imisanzu izatera inkunga 100 % ibikorwa by’ubuyobozi bw’umuryango, 75% bya porogaramu z’umuryango na 25% by’ibikorwa by’amahoro.

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu byakozwe mu myaka umunani ishize harimo kuba ikigega cy’amahoro cya Afurika kimaze kugeramo miliyoni 400$, ku buryo byatumye akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi gafata umwanzuro wo gutera inkunga ibikorwa by’amahoro bya AU.

Perezida Paul Kagame yasobanuye ko “ibi byashoboye kugerwaho kubera ko uyu munsi Afurika yunze Ubumwe ikora ibyo isabwa gukora kurusha uko yari imeze mbere.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko uyu muryango kuri ubu ukomeje kugana aheza mu gusobanukirwa inyungu rusange abawugize bafite, ikindi bakaba bagerageza kuzikorera ubuvugizi.

Perezida Paul Kagame washimiye bagenzi be bamugiriye icyizere cyo kumuha inshingano yasoje, yagaragaje ko ikibura cyonyine ngo AU igere ku rwego yifuza kuba iriho ari ubushake bwa Politiki.

Ati: “Urugendo ruracyari rurerure kugira ngo Afurika yunze Ubumwe ikomere nk’uko tubyifuza. Tuzi aho twifuza kugera nk’umugabane. Igisa nk’ikibura cyonyine ni ubushake bwa Politiki bwo gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje”.

Muri Nyakanga 2016 nibwo Perezida Kagame yari yahawe inshingano zo gutegura no gukurikirana amavugurura akenewe muri iyo Komisiyo kugira ngo ibashe kugeza AU ku cyerekezo yihaye cya 2063.

Ruto yasimbuye Kagame mu nshingano za AU

Emmy

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago