Ibendera rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryatwitswe mu gitondo cy’uyu munsi n’abasore bigaragambya mu Mujyi wa Goma nyuma y’ibyo bita (uburyarya bwabo mu kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC). Irindi bendera rya Amerika ndetse n’iry’u Bubiligi yaherukaga gutwika mu myigaragambyo y’i Kinshasa.
Muri iki gitondo cyo kuwa Mbere, uru rubyiruko rwigabije imihanda mu rwego rwo gushyigikira FARDC mu kurwanya M23.
Abigaragambya ngo biyemeje guhatira Umuryango Mpuzamahanga kugira icyo ukora mu kugarura amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibendera rya Amerika ryatwitswe mu gihe ku Cyumweru, Perezida Félix Tshisekedi yahuriye i AddisAbaba, muri Ethiopia, na Madamu Molly Phee, Umunyamabanga wa Leta wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibibazo bya Afurika, ku bijyanye n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Madamu Molly Phee yijeje Perezida Tshisekedi inkunga ya USA mu gukemura ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC. Avuga ko yumva gucika intege kw’abaturage ba Congo.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…