Goma: Abigaragambya batwitse irindi bendera ry’Amerika

Ibendera rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryatwitswe mu gitondo cy’uyu munsi n’abasore bigaragambya mu Mujyi wa Goma nyuma y’ibyo bita (uburyarya bwabo mu kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC). Irindi bendera rya Amerika ndetse n’iry’u Bubiligi yaherukaga gutwika mu myigaragambyo y’i Kinshasa.

Muri iki gitondo cyo kuwa Mbere, uru rubyiruko rwigabije imihanda mu rwego rwo gushyigikira FARDC mu kurwanya M23.

Abigaragambya ngo biyemeje guhatira Umuryango Mpuzamahanga kugira icyo ukora mu kugarura amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ibendera rya Amerika ryatwitswe mu gihe ku Cyumweru, Perezida Félix Tshisekedi yahuriye i AddisAbaba, muri Ethiopia, na Madamu Molly Phee, Umunyamabanga wa Leta wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibibazo bya Afurika, ku bijyanye n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.

Madamu Molly Phee yijeje Perezida Tshisekedi inkunga ya USA mu gukemura ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC. Avuga ko yumva gucika intege kw’abaturage ba Congo.

Abaturage Ba DRC Batwitse Ibendera Ry'Amerika – Taarifa
Si ubwa mbere ibendera ry’Amerika ritwitswe n’abigaragambya muri DRC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *