Mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye. Abaturage bavuga ko bamagana guceceka kw’amahanga imbere y’ubwicanyi bukomeje kuba mu burasirazuba bw’igihugu. Bavuga ko bashyigikiye ingabo mu guhagarika intambara.
Bavugaga amagambo arimo agira ati: “Turarambiwe, twamaganye ubufatanye bw’umuryango mpuzamahanga mu bibera hano. Twemeye inkunga idahwema mu gushyigikira ingabo zacu kugira ngo bashyireho iherezo ry’ibibi bya M23”.
Iyo myigaragambyo yagombaga kuva mu mujyi wa Goma ikagera mu mujyi wa Sake yari ifite intego zikurikira:
1: Gushyigikira ingabo za leta FARDC na Wazalendo.
Urwo rugendo rwahagaritswe bageze mu gace ka Mugunga kubera impamvu z’umutekano nk’uko byatangajwe n’abayobozi bategura iyi myigaragambyo, beretse urwo rubyiruko rwa Goma akaga ko kujya mu karere k’imirwano, dore ko inyeshyamba za M23 ziri hafi ya Sake.
Batangaje ko abo bigaragambyaga basezeranyije ko bazategura ibindi bikorwa mu minsi iri imbere, kugira ngo “bagabe igitero simusiga ku bayobozi bigize nk’abami b’abami bari muri aka karere”.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…