Muri Guinea ubutegetsi bwa gisirikare buyobowe na Mamady Doumbouya bwasheshe guverinoma buvuga ko buza gushyiraho indi nshya.
Byatangajwe n’umunyamabanga mukuru muri perezidansi y’icyo gihugu mu ijambo yahitishije kuri videwo.
Iki gihugu kimaze igihe gitegetswe n’abasirikare bahiritse ubutegetsi bwari busanzweho kuva mu kwezi kwa cyenda 2021.
Umuryango w’ubukungu wo mu karere k’Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO), umaze igihe wotsa igitutu ubu butegetsi bwa gisirikare usaba ko butegura amatora bidatinze bugasubizaho ubutegetsi bwa gisivili.
Taliki 22 z’ukwezi kwa cumi 2022, impande zombi zemeranyije ku mezi 24 y’inzibacyuho.
Mu buryo butunguranye, umunyamabanga mukuru muri perezidansi ,Amara Camara, yatangaje ejo kuwa mbere ko guverinoma isheshwe. Nta mpamvu yatanze iteye iryo seswa.
Yagaragaye muri videwo yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za parezidansi avuga ko abayobozi b’imirimo, abanyamabanga ba leta n’ababungirije ari bo bazakomeza imirimo yakorwaga n’abaminisitiri kugeza igihe hazagiraho guverinoma nshya.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…
Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…
Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…