MU MAHANGA

Guinea: Perezida Doumbouya yasheshe guverinoma

Muri Guinea ubutegetsi bwa gisirikare buyobowe na Mamady Doumbouya bwasheshe guverinoma buvuga ko buza gushyiraho indi nshya.

Advertisements

Byatangajwe n’umunyamabanga mukuru muri perezidansi y’icyo gihugu mu ijambo yahitishije kuri videwo.

Iki gihugu kimaze igihe gitegetswe n’abasirikare bahiritse ubutegetsi bwari busanzweho kuva mu kwezi kwa cyenda 2021.

Umuryango w’ubukungu wo mu karere k’Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO), umaze igihe wotsa igitutu ubu butegetsi bwa gisirikare usaba ko butegura amatora bidatinze bugasubizaho ubutegetsi bwa gisivili.

Taliki 22 z’ukwezi kwa cumi 2022, impande zombi zemeranyije ku mezi 24 y’inzibacyuho.

Mu buryo butunguranye, umunyamabanga mukuru muri perezidansi ,Amara Camara, yatangaje ejo kuwa mbere ko guverinoma isheshwe. Nta mpamvu yatanze iteye iryo seswa.

Yagaragaye muri videwo yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za parezidansi avuga ko abayobozi b’imirimo, abanyamabanga ba leta n’ababungirije ari bo bazakomeza imirimo yakorwaga n’abaminisitiri kugeza igihe hazagiraho guverinoma nshya.

Emmy

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago