Mu Murenge wa Nyarubaka mu Kagari Gitare mu Mudugudu wa Remera mu Karere ka Kamonyi, uwitwa Ntakirutimana Emmanuel w’imyaka 28 yatemye insina 60, ibisheke 10 n’ingemwe z’amacunga 3 biturutse ku mujinya waturutse ku makimbirane yagiranye n’umubyeyi we.
Ibi byamenyekanye ahagana saa tatu za mu gitondo (9:00 am) kuri wa 19 Gashyantare 2024.
Providence Mbonigaba Mpozenzi uyobora Umurenge wa Nyarubaka, yabwiye Imvaho Nshya ko aya makuru ari yo uyu musore mu gitondo cy’uyu munsi yatonganye n’umubyeyi (nyina) we amubaza impamvu ejo yakubise umwana, bararakaranya amuhindukirana n’umuhoro aramuhunga ahita ajya gutema insina 60, ibisheke 10 n’amacunga y’ingemwe 3 yateye mu murima bamutije akaziteramo.
Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu rugo ndetse bagatanga amakuru ku gihe ajyanye n’imiryango irimo amakimbirane kugira ngo yigishwe ive mu makimbirane ariko kandi abana bakwiye kubaha ababyeyi babo.
Uregwa yamaze gutabwa muri yombi ndetse ababyeyi bagiye gutanga ikirego kuri RIB.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…