Abantu bataramenyekana, bitwikiriye ijoro batemagura abanyerondo bane bacungaga umutekano. Byabereye mu Mudugudu wa Bunyankungu, Akagari ka Mutara, Umurenge wa Mwendo ho mu Karere ka Ruhango.
Abaturage babwiye itangazamakuru ko aba banyerondo baguye mu gico cy’abo bagizi ba nabi ahagana mu gicuku gishyira igitondo cyo kuri uyu wa kabiri, hanyuma bane muri batanu baratemagurwa hakoreshejwe imihoro y’ibigimbe.
Nemeyimana Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, yatangaje ko aya makuru ariyo asaba abaturage kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe.
Yagize ati “Hatemwe abagabo 4 bari baraye ku irondo, batemaguwe n’abantu bakoresheje imihoro idatyaye bigaragara ko bari bameze nk’abahunga kuko ntabwo babatemaguye ngo babatere inguma zikomeye.”
Abanyerondo batemaguwe bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Gishweru kugirango bitabweho n’abaganga.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…