Abantu bataramenyekana, bitwikiriye ijoro batemagura abanyerondo bane bacungaga umutekano. Byabereye mu Mudugudu wa Bunyankungu, Akagari ka Mutara, Umurenge wa Mwendo ho mu Karere ka Ruhango.
Abaturage babwiye itangazamakuru ko aba banyerondo baguye mu gico cy’abo bagizi ba nabi ahagana mu gicuku gishyira igitondo cyo kuri uyu wa kabiri, hanyuma bane muri batanu baratemagurwa hakoreshejwe imihoro y’ibigimbe.
Nemeyimana Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, yatangaje ko aya makuru ariyo asaba abaturage kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe.
Yagize ati “Hatemwe abagabo 4 bari baraye ku irondo, batemaguwe n’abantu bakoresheje imihoro idatyaye bigaragara ko bari bameze nk’abahunga kuko ntabwo babatemaguye ngo babatere inguma zikomeye.”
Abanyerondo batemaguwe bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Gishweru kugirango bitabweho n’abaganga.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…