Umuhanzi Bruce Melodie uri kubarizwa muri Kenya mu bikorwa bya Muzika, yatangaje ko Album ye nshya yise ‘Sample’ amaze igihe ateguza izajya hanze muri Gicurasi 2024.
Ibi Melodie yabitanga mu kiganiro yagiranye Trace Fm yo muri Kenya, ubwo yari abajijwe igihe azashyirira hanze Album ye amaze igihe kitari gito akoraho.
Yagize ati “Album turi gukoraho turi gupanga kuyishyira hanze muri Gicurasi hafi n’impeshyi, ikindi kandi mwitege imiziki irenze”.
Iyi Album ya Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie avuga ko izaba igizwe n’indirimbo 16 kandi zose kugeza kuri ubu ntarashyira n’imwe hanze.
Bruce Melodie ari mu gihugu cya Kenya mu bikorwa bye bya muzika, mugihe yagiye gusoza imwe mu mishinga y’indirimbo zizagaragara kuri iyi album.
Bruce yerekejeyo muri Kenya arikumwe na Producer Prince Kiiiz hamwe na Jean Luc umurindira umutekano.
Uyu muhanzi byitezwe ko azahura na mugenzi we Bien Aime wahoze muri Sauti Sol.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…