Ngendahayo Jeremie yakuwe muri Tour du Rwanda 2024, yaciwe amande y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 290, anakurwaho amanota 50 k’urutonde rw’umukino w’amagare ku isi.
Uyu musore ukinira May Stars ubwo bahagurukaga i Karongi berekeza I Rubavu ku munsi w’ejo mu gace ka 4, yakoze amakosa yisunga imodoka ayifataho kugira ngo imufashe kuruhuka.
Ibi ntabwo byemewe ariyo mpamvu yahanwe bikomeye.
Ku rundi ruhande, Ubuyobozi bwa tekinike muri Tour du Rwanda bwatangaje ko mu itangwa ry’ibihembo nyuma ya Etape ya Karongi -Rubavu (93Km) habayemo kwibeshya hagahembwa Habteab Yohannes (Bike Aid) nk’uwakoze Sprint neza aho guhemba Umunyarwanda, Munyaneza Didier bityo akaba agomba gusubizwa igihembo.
Muri Tour du Rwanda, Kuri uyu wa Kane harakinwa agace ka gatanu aho abasiganwa barahaguruka i Musanze bajya mu Kinigi, kuri bilometero 13 zizamuka.
Uyu munsi n’ugusiganwa umuntu ku giti cye, Individual Time Trial (ITT).
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…