Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira ikipe ya Israel Premier -Tech yatwaye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda 2024 kavaga Rukomo-Gicumbi kareshyaga na Km 158. nyuma y’igihe kinini ari mu bakinnyi batandatu bacomotse.
Mugenzi we bakinana, Peter Jospeh Blackmore byahise bimuhesha gukomeza kwambara umwenda w’Umuhondo.
Itamar Einhorn yari umwe mu bakundaga gucomoka cyane muri iri rushanwa rya Tour du Rwanda.
Ni inshuro ya kabiri Itamar Einhorn yegukanye étape muri iyi Tour du Rwanda kuko yatwaye étape ya 2 Muhanga-Kibeho kuwa mbere.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Gashyantare 2024, hakinwe umunsi wa karindwi wa Tour du Rwanda, mu gace karekare kurusha utundi kahagurukiye mu Rukomo i Gicumbi gasorezwa i Kayonza ku ntera y’ibilometero 158.
Abakinnyi batandatu barimo na Itamar bayoboye isiganwa igihe kinini kugeza risojwe aho Itamar yahanganye n’undi mukinnyi umwe basize abandi.
Mu birometero bitanu bya nyuma,aba bari bafite ikinyuranyo cy’umunota n’amasegonda 40 gusa ku musozo bagabanyije basigamo amasegonga make.
Ni inshuro ya gatandatu Tour du Rwanda iri kuba ku iri ku rwego rwa 2.1 nyuma y’atanu aheruka, yegukanywe n’Abanya-Erythrée; Merhawi Kudus mu 2019, Natnael Tesfazion mu 2020, Umunya-Espagne Cristian Rodriguez, Natnael Tesfazion mu 2022 na Henok Mulubrhan mu 2023.
Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu 1988, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…