Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira ikipe ya Israel Premier -Tech yatwaye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda 2024 kavaga Rukomo-Gicumbi kareshyaga na Km 158. nyuma y’igihe kinini ari mu bakinnyi batandatu bacomotse.
Mugenzi we bakinana, Peter Jospeh Blackmore byahise bimuhesha gukomeza kwambara umwenda w’Umuhondo.
Itamar Einhorn yari umwe mu bakundaga gucomoka cyane muri iri rushanwa rya Tour du Rwanda.
Ni inshuro ya kabiri Itamar Einhorn yegukanye étape muri iyi Tour du Rwanda kuko yatwaye étape ya 2 Muhanga-Kibeho kuwa mbere.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Gashyantare 2024, hakinwe umunsi wa karindwi wa Tour du Rwanda, mu gace karekare kurusha utundi kahagurukiye mu Rukomo i Gicumbi gasorezwa i Kayonza ku ntera y’ibilometero 158.
Abakinnyi batandatu barimo na Itamar bayoboye isiganwa igihe kinini kugeza risojwe aho Itamar yahanganye n’undi mukinnyi umwe basize abandi.
Mu birometero bitanu bya nyuma,aba bari bafite ikinyuranyo cy’umunota n’amasegonda 40 gusa ku musozo bagabanyije basigamo amasegonga make.
Ni inshuro ya gatandatu Tour du Rwanda iri kuba ku iri ku rwego rwa 2.1 nyuma y’atanu aheruka, yegukanywe n’Abanya-Erythrée; Merhawi Kudus mu 2019, Natnael Tesfazion mu 2020, Umunya-Espagne Cristian Rodriguez, Natnael Tesfazion mu 2022 na Henok Mulubrhan mu 2023.
Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu 1988, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…