Nyuma y’uko umubyeyi w’uwafatwaga nkukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya, yemeye ko bamwereka umurambo w’umuhungu we, ubu haravugwa ko ubutegetsi buri kumusaba kudashyira ku mugaragaro ibikorwa byo gushyingura, akazabikora mu muhezo.
Ibi ni ibikubiye mu butumwa buri mu mashusho yashyizwe hanze na Lyudmila Navalnaya, nyina wa Alexei Navalny ku mugoroba wa tariki 24 Gashyantare, aho akomeje gushinja Perezida Putin kuba inyuma y’urupfu rw’umuhungu we.
Mu ntangiriro ziki cyumuweru umufasha wa Nyakwigendera Yulia Navalnaya, yavuze ko agiye gukomeza urugendo umugabo we yari yaratangiye cyakora Leta y’Uburusiya yahakanye ibyo bivugwa, bavuga ko nta ruhare babifitemo ndetse bari gukora iperereza.
Alexei Navalny yaguye muri gereza yiswe “Polar Wolf aho yarafungiye tariki ya 16 Gashyantare 2024, bivugwa ko yikubise hasi ari kugenda agata ubwenge bikarangira ashizemo umwuka.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…