Umunya-Belarus Viachaslau Shpakouski ukinira May Stars yo mu Rwanda yakuwe muri Tour du Rwanda umwaka 2024, ubwo hakinwaga Agace ka Rukomo-Kayonza nyuma yo gufata ku modoka.
Aya ni amakosa asa neza nayaherutse kuba ku Munyarwanda Ngendahayo Jeremie nawe wafashe ku modoka ubwo yasiganwaga muri irushanwa rya Tour du Rwanda mu gace kavaga i Karongi kerekeza i Rubavu.
Uyu musore nawe ukinira May Stars yaje gukurwa mu irushanwa ndetse acibwa n’amande angana n’ibihumbi 270 Frw, anakurwaho amanota 50 k’urutonde rw’umukino w’amagare ku isi.
Umunya-Belarus Viachaslau Shpakouski we yaciwe amande y’ibihumbi 270 Frw, anakurwaho amanota 50 ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi, UCI.
Iri kosa ryanatumye Team Manager w’iyi kipe, Aklilu Haile Zeweldi afatirwa ibihano birimo kuvanwa mu irushanwa, gukuramo imodoka ye no gucibwa amande y’ibihumbi 270 Frw.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…