Tour du Rwanda2024: Umunya-Belarus Viachaslau Shpakouski yakuwe mu irushanwa

Umunya-Belarus Viachaslau Shpakouski ukinira May Stars yo mu Rwanda yakuwe muri Tour du Rwanda umwaka 2024, ubwo hakinwaga Agace ka Rukomo-Kayonza nyuma yo gufata ku modoka.

Aya ni amakosa asa neza nayaherutse kuba ku Munyarwanda Ngendahayo Jeremie nawe wafashe ku modoka ubwo yasiganwaga muri irushanwa rya Tour du Rwanda mu gace kavaga i Karongi kerekeza i Rubavu.

Uyu musore nawe ukinira May Stars yaje gukurwa mu irushanwa ndetse acibwa n’amande angana n’ibihumbi 270 Frw, anakurwaho amanota 50 k’urutonde rw’umukino w’amagare ku isi.

Umunya-Belarus Viachaslau Shpakouski  we yaciwe amande y’ibihumbi 270 Frw, anakurwaho amanota 50 ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi, UCI.

Umunya-Belarus Viachaslau Shpakouski yakuwe mu irushanwa rya Tour du Rwanda

Iri kosa ryanatumye Team Manager w’iyi kipe, Aklilu Haile Zeweldi afatirwa ibihano birimo kuvanwa mu irushanwa, gukuramo imodoka ye no gucibwa amande y’ibihumbi 270 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *