Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard yageze muri Namibia aho yahagarariye Perezida Kagame mu muhango wo gusezera mu cyubahiro no gushyingura uwahoze ari Perezia w’iki gihugu, Dr. Hage Geingob.
Perezida Dr. Hage Geingob wayoboraga Igihugu cya Namibia yitabye Imana ku 4 Gashyantare 2024, aguye mu Bitaro bya Windoek, mu bitaro byitwa Lady Pohamba aho yavurirwaga n’itsinda rye ry’abaganga. Dr. Hage Geingob yitabye Imana afite imyaka 82.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yihanganishije Monica Geingos; Madamu we ndetse n’abaturage b’iki Gihugu.
Mu butumwa Perezida Paul Kagame yanyujije kuri X ku wa 05 Gashyantare 2024, yafashe mu mugongo Madamu wa nyakwigendera.
Perezida Kagame yagize ati “Ndihanganisha cyane mushiki wanjye Monica Geingos, Umuryango wose ndetse n’abaturage ba Namibia ku bw’urupfu rw’umuvandimwe wanjye akaba n’inshuti yanjye Perezida Hage Geingob.”
Perezida Kagame mu butumwa bwe, yakomeje agaragaza ko Hage Geingob yaranzwe n’imiyoborere myiza ndetse no guhora ashakira ineza abaturage b’Igihugu cye n’Abanyafurika muri rusange.
Ati “Imiyoborere ye yaranzwe n’urugamba rwo kubohora Namibia, imirimo ye yose yo gukorera abaturage ndetse n’umuhate mu kubaka Afurika Yunze Ubumwe, bizahora bizirikanwa mu bihe biri imbere.”
Ibiro bya Perezida wa Namibia bitangaza ko kuva ku wa 22 Gashyantare 2024, abaturage n’abandi bayobozi b’ibindi bihugu batangiye umuhango wo kuzirikana no guha icyubahiro nyakwigendera Dr Hage Geingob.
Uyu muhango watangiriye ahitwa Casa Rosalia , ukomereza mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu naho Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2024, umuhango wabereye mu busitani w’ingoro Nshingamategeko ya Namibia, ukomereza kuri sitade .
Umurambo wa Geingob uherekejwe n’imodoka za gisirikare kuri uyu wa Gatandatu wajyanywe kuri kuri Stade ya Independence iri Windhoek mbere y’uko hatangira umuhango wo kumusezerano.
Uyu muhango witabiriwe kandi n’abandi baperezida bo ku mugabane wa Afurika batandukanye barimo uwa Kenya, Dr Wiliam Ruto, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Felix Tsisekedi wa Congo , n’abandi.
Perezida Hage Gottfried Geingob wabaye Perezida wa gatatu wa Namibia, yari yagiye ku butegetsi muri 2015, yakoze imirimo inyuranye mu nzego Nkuru z’iki Gihugu.
Yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’iki Gihugu cya Namibia, kuva mu 1990 kugeza mu 2002, nanone yongera kugaruka kuri uyu mwanya kuva muri 2012 kugeza muri 2015 ubwo yatorerwaga kuba Perezida.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…