POLITIKE

Afurika y’Epfo: Impuguke zimeza ko ingabo za SANDF zidashobora no kurinda umurima w’amashu, ko zitahangana na M23

Mu gihe Perezida wa Namibiya, Hage Geingob yashyinguwe kuri iki cyumweru i Windhoek, abakuru b’ibihugu benshi bari bitabiriye uyu muhango baboneyeho umwanya wo kuganira ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa DRC, harimo na perezida wa Afurika y’Epfo. Afurika y’Epfo, igiye kohereza abandi basirikare 2.900 mu butumwa SADC, yabpfushije abasirikare babiri hagati muri Gashyantare, hafi ya Sake. Urupfu rw’abo basirikare bombi rwatangije impaka muri Afurika y’Epfo ku bijyanye n’ingabo zayo mu ntambara yo muri Congo nkuko tubikesha RFI.

Advertisements

Ingabo zidafite ibikoresho, ingabo zitatojwe bihagije, zitari aho zakagombye kuba ni bimwe mu byo abatavuga rumwe n’ubutegetsi.nka Julius Malema, umuyobozi w’ishyaka EFF, baheraho bavuga ko Ingabo za Afurika y’Epfo zigomba guhita zihava. Ati: “Ingabo zacu ntizishobora no kurinda amashu, nta cyo zamara mu murima wanjye. Ntabwo dufite ubushobozi, ANC yangije igisirikare. »

Ku rundi ruhande rwa politiki, Ihuriro riharanira demokarasi rirashinja Perezida Ramaphosa kohereza abasirikare mu rupfu. Ngo nta myiteguro n’ibikoresho byo gukorera ahantu hagoye. Ikibazo ngo cyaturutse ku kugabanya ingengo y’imari, nk’uko umunyamakuru w’inzobere, Darren Olivier ukorera urubuga rwa Defenceweb abitangaza.

“Kugabanya ingengo y’imari, nini kandi bisubirwamo, bigabanya imbaraga z’ingabo. Bagabanya ubushobozi bwazo bwo gukorera hanze no gukora operations nk’izo zigoye. Kuri njye, ni ikosa kohereza itsinda rifite ibikoresho nk’ibyo, urebye urwego rw’ikibazo n’imyiteguro y’itsinda rinini nka M23. »

Minisitiri w’ingabo, Thandi Modise, yagize ati: “Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo ibikoresho byose bikenewe bitangwe.”

Minisitiri w’ingabo muri Congo, Jean-Pierre Bemba, we yihanganishije imiryango y’abishwe kandi yizeza ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo ntacyo itazakora ngo irinde ingabo za SADC zoherejwe mu burasirazuba bw’igihugu.

Ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu muri Namibia

Mu gihe Perezida wa Namibiya, Hage Geingob yashyinguwe ku Cyumweru mu murwa mukuru Windhoek, abakuru b’ibihugu benshi bari bitabiriye uyu muhango baboneyeho umwanya wo kuganira ku ntambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwa DRC.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yaganiriye na mugenzi we wa Congo, Félix Tshisekedi, Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye.

Afurika y’Epfo na Malawi byohereje ingabo mu butumwa bw’Umuryango wa SADC mu rwego rwo gufasha DRC kurwanya M23. U Burundi bufite ingabo ku masezerano hagati y’ibihugu byombi.

Iyi nama ikurikira inama ya mbere yabereye muri Ethiopia aho aba bakuru b’igihugu bari bitabiriye Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu mpera z’icyumweru gishize. Nta kintu cyasohotse muri ibi biganiro gishya. Nk’uko amakuru aturuka muri Congo abitangaza, ngo byari ikibazo cyo kongera gushimangira ubwitange bw’ingabo z’abafatanyabikorwa ndetse no kurushaho guhuza ibikorwa kugira ngo izo ngabo zirusheho gukora neza.

Emmy

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago