Amakuru ataremezwa neza ava mu Burundi aravuga igitero cyagabwe n’umutwe witwa RED-Tabara muri zone ya Buringa, komini ya Gihanga, intara ya Bubanza.
Nta mubare w’abantu bapfuye cyangwa bakomeretse uramenyekana ariko icyicaro cy’ishyaka riri ku butegetsi ,CNDD-FDD,, cyaba cyashenywe n’inyeshyamba za RED-Tabara.
Imirwano hagati y’abasirikare ba leta (FDNB) n’inyeshyamba bivugwa ko yari ikomeje muri iyi ntara iherereye mu burengerazuba bw’u Burundi ubwo aya makuru yatangazwaga mu masaha 7 ashize na Emile Nibasumba nyiri ikinyamakuru Le Mandat.
RED-Tabara yaherukaga kugaba igitero mu Burundi mu mpera z’umwaka ushize. Igitero cyabereye muri Vugizo, hafi y’umupaka na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, aho Leta yemeje ko cyaguyemo abantu 20.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…