Umugabo witwa Kayitare Maurice w’imyaka 55 y’amavuko, yiyahuriye mu nyubako izwi nko ku Nkundamahoro iherereye Nyabugogo, akubita umutwe hasi ahita apfa.
Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa 25 Gashyantare 2024 mu Mudugudu wa Akabeza, Akagari ka Kimisagara ho mu Murenge wa Kimisagara.
Abantu benshi bakorera muri Nyabugogo bahise bavuga ko bagiye kumva bumva ikintu cyikubise hasi bahita bahurura baza kureba ibibaye basanga ni umugabo wiyahuye ahita apfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yavuze ko uwo mugabo akimara guhanuka yahise ashiramo umwuka
Ati “Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma.”
Yavuze ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane icyaba cyamuteye kwiyahura.
Ati “Inzego z’umutekano n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) byahageze bitangira iperereza ku cyaba cyateye uyu mugabo kwiyahura.”
Si ubwa mbere muri iyo nyubako hahanutse umuntu agahita apfa.
Abari ku Nkundamahoro bavuga ko Kayitare yaba yiyahuye nyuma yo gukina umukino w’amahirwe (betting) yamara gushirirwa agahitamo kwiyambura ubuzima.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…