INKURU ZIDASANZWE

Burundi: Abarenga 10 nibo nibo bemejwe ko bishwe n’igitero cy’inyeshyamba zaturutse muri RDC

Byibuze abasivili 10 n’abasirikare 5 baguye mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro baturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ku mugoroba wo kuri iki cyumweru,tariki ya 25 Gashyantare 2024.

Amakuru dukesha ibinyamakuru byo mu gihugu cy’u Burundi avuga ko icyo gitero cy’inyeshyamba cyahitanye abantu 8, abandi barindwi barakomereka, ibiro bya Cndd-Fdd birasenyuka, imodoka ebyiri na moto ebyiri byangiritse.

Ibinyamakuru byaho bivuga ko abantu bitwaje imbunda bagabye igitero baturutse muri RDC, bari bambaye imyenda y’ingabo z’Uburundi.

Ibi byabereye ku musozi wa Buringa, muri Komini ya Gihanga, Intara ya Bubanza, mu Burengerazuba bw’igihugu.

Bamwe mu bishwe ni abakomoka mu zindi ntara harimo Cibitoke (amajyaruguru ashyira uburengerazuba).

Aba bishwe bari bitabiriye umuhango wo gushyingura uwo bafitanye isano muri ako karere.

Komisiyo yigenga y’uburenganzira bwa muntu yamaganiye kure cyo gitero cy’ubwicanyi cyagabwe nizo nyeshyamba gisa nicyabereye Vugizo mu mezi abiri ashize.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago