POLITIKE

Ntaganda Bernard arasaba ihanagurabusembwa ngo aziyamamaze ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Ishyaka PS Imberakuri, uruhande rwa Me Ntaganda Bernard, rutemewe mu Rwanda, ryatangaje ko umuyobozi w’iri shyaka ku wa Mbere tariki ya 26 Gashyantare 2024, yatanze ikirego mu rukiko Rukuru,gisaba ihanagurabusembwa ngo azabashe guhatana mu matora ya perezida wa Repubulika ateganyijwe uyu mwaka.

Advertisements

Mu itangazo ubuyobozi bw’iri shyaka bwashyize hanze, rivuga ko “ Tariki ya 4 Werurwe 2019 , Me Ntaganda Bernard yari yandikiye Urukiko Rukuru arusaba gukoresha ububasha ruhabwa n’amategeko kugira ngo rumuhanagureho ubusembwa ariko ngo ntirwamusubiza.”

Itangazo ubuyobozi bwa PS Imberakure ku ruhande rutaremerwa mu Rwanda, rikomeza rivuga ko Me Ntaganda Bernard agifite ubushake bwo gukomeza guhatana mu matora ateganyijwe ku 15 Nyakanga 2024 bityo agasaba urukiko kumukuraho ubusembwa.

Itangazo rigira riti “ Ni muri urwo rwego,Me NTAGANDA Bernard, yiyemeje na none kuzahatana na Perezida Paul KAGAME mu matora ya Perezida wa Repubulika yo kuwa 15 Nyakanga 2024 bityo akaba asaba Urukiko Rukuru gukuraho iyo nzitizi y’ubusembwa.”

Muri Gicurasi 2022, Me Ntaganda Bernard yigeze kubwira UMUSEKE ko impamvu ashaka kwiyamamaza mu matora ari uko yifuza ko demokarasi n’uburenganzira bwa muntu bitera imbere mu Rwanda.

Yagize ati “Icyemezo gishingiye kuba turi Abanyapolitiki, dufite ishyaka rya politiki kandi ishyaka rya Politiki ntabwo ari ishyirahamwe rihinga amateke, riba rigamije ubuvugizi, gufata rero icyo cyemezo, ni uko tuba twifuza ko ibintu bihinduka mu Rwanda, imiyoborere y’Igihugu.

Kugira ngo rero ibintu bihinduke mu miyoborere y’Igihugu, ku buryo bwihuse, birumvikana kuba umuntu yajya mu miyoborere y’Igihugu, akajya mu mwanya w’Umukuru w’Igihugu, biroroha gushyira mu bikorwa gahunda za politiki aba afite.”

Ishyaka PS Imberakuri, uruhande Me Ntagamda avuga ko ahagarariye, ryashinzwe tariki 17 Nyakanga, 2009 ryemezwa mu igazeti ya Leta ku ya 09 Ugushyingo muri uwo mwaka ariko nyuma ricikamo ibice, Leta yemera uruhande ruhagarariwe na Mme Christine Mukabunane.

Uruhande rwa Mukabunane ni rwo Leta yemera ndetse mu Matora aheruka y’Abadepite yabaye tariki 02-04 Nzeri, 2018 rwahataniye imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, aho ishyaka ryari ryatanze abakandida 45 gusa nubwo ritagejeje ku majwi 5% asabwa n’amategeko ngo babone Abadepite, abakandinda babiri, Mme Christine Mukabunane na NIYORUREMA Jean Rene bagizwe Abadepite.

Bernard Ntaganda yamaze imyaka ine afunze aho yari akurikiranyweho ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, guteza amacakubiri, gukorana n’abagamije guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse n’ubufatanyacyaha mu myigaragambyo itemewe n’amategeko.

Yarangije igihano cye tariki ya 04 Kamena, 2014 ararekurwa ariko akomeza kugaragara mu bikorwa bya politiki.

Emmy

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago