U Rwanda rwahawe kwakira icyicaro cy’Ikigo cy’Umuryango Mpuzamahanga gishinzwe Inkingo, International Vaccine Institute, ku mugabane wa Afurika. Ni intambwe izafasha uyu mugabane kwihaza mu gukora ubushakashatsi bwerekeye inkingo.
Inama y’Ubutegetsi ya IVI, yemeje u Rwanda nk’ahantu hakwiye kuba icyicaro cyawo muri Afurika, rukaba rwatoranyijwe mu bihugu bitanu byari byatanze ubusabe.
Muri Kamena 2022 nibwo u Rwanda rwabaye Umunyamuryango w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Inkingo (IVI), gifite inshingano yo kuvumbura, gukora, gutanga inkingo zizewe kandi zihendutse ku Isi yose.
U Rwanda rwasabye kwinjira muri IVI hashingiwe ku cyerekezo cy’iki kigo cy’ubufatanye bw’Isi yose mu gutuma inkingo ziboneka kandi zikagera kuri bose nta busumbane. Iyi akaba ari inzira nziza yo kurandura ibyorezo no kwimakaza gahunda nziza y’ikingira ku migabane yose.
U Rwanda kandi ruhawe icyicaro cya IVI, mu gihe mu mpera z’umwaka ushize hatashywe igice cya mbere cy’Uruganda rwa BioNTech ruzajya rukorera inkingo mu Rwanda.
Izi nkingo zizakorerwa mu Rwanda zizaba ari izo mu bwoko bwa messenger Ribonucleic Acid (mRNA). Ubu buryo bwo gukora inkingo ni bushya kuko bwatangiranye no gukora inkingo z’icyorezo cya COVID-19, gusa kugeza ubu hari no gukorwa ubushakashatsi kugira ngo izindi ndwara zirimo na Malaria zikorerwe izi nkingo zikoresha ikoranabuhanga rya mRNA.
Perezida Kagame aherutse kuvuga ko ikorwa ry’inkingo ku mugabane wa Afurika rizateza imbere urwego rw’ubuzima kuri uyu Mugabane.
Yagize ati “Ikorwa ry’inkingo hifashishijwe ikoranabuhanga rya BioNTech rizafungura amahirwe yo kubona inkingo ku buryo bungana ku rwego rw’Isi. U Rwanda rwiteguye gutangiza uruganda rukora inkingo [rwifashishije ikoranabuhanga rya] m RNA mu bihe biri imbere, ku bufatanye na BioNTech ndetse n’abafatanyabikorwa bacu ku Mugabane wa Afurika no hirya yayo.”
Byitezwe ko uru ruganda ruzatangira rukora inkingo za COVID-19, ariko iri koranabuhanga rya mRNA ryamara kwemezwa no ku zindi nkingo, na zo zigatangira gukorerwa mu Rwanda. Ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora doze miliyoni 50 z’inkingo ku mwaka.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…