RWANDA

Ubushinjacyaha bwasabiye Apôtre Yongwe gufungwa

Ubushinjacyaha bwasabiye Apôtre Yongwe gufungwa imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, akanasubiza amafaranga abamwishyuza cyane ko we avuga ko ari benshi bamuhaye amafaranga.

Apôtre Yongwe yaburaniye mu rukiko rwibanze rwa Gasabo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2024.

Apôtre Yongwe akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ubwo Apôtre Yongwe yageraga aho aburanira

Mu byo ashinjwa harimo kubwira abantu kumuha amafaranga ngo abasengere ibibazo byabo bikemuke.

Aburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo,yavuze ko gusaba ituro atari icyaha, kuko abakirisitu benshi batanga ituro kugira ngo babone impinduka mu buzima bwabo, ndetse n’ibibazo bafite bikemuke, kandi ko ituro baba barihaye Imana.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Yongwe yizezaga abantu kubakiza akabaka amafaranga ngo abasengere, ariko ntibabone ibyo yabasezeranyije ndetse ko atigeze ayabasubiza, ibyo bikaba bigize icyaha cy’ubwambuzi bushukana.

Urukiko rwavuze ko rwasanze ahakana icyaha aregwa ariko akemera ko yagiye yaka abantu amaturo mbere y’uko abasengera.

Rwavuze ko rusanga nta kigaragaza koko ko amafaranga yohererezwaga yari insimburamubyizi nk’uko yabivuze, bityo bikaba bigize impamvu ikomeye ituma akekwaho icyaha.

Kuba mu mashusho yafashwe Apôtre Yongwe yarahamagariye abantu gutanga amaturo, ndetse akaba yaremeye ko iyo mikorere ashobora kuyihindura, ngo bigize impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

Urukiko rwasanze kandi kuba yariyemereye ko telefone ye yanyuragaho amafaranga menshi, kuba hari abantu batasubijwe kandi barasengewe, ibyagezweho mu iperereza bihagije ngo akekweho icyaha.

Apôtre Yongwe bamwe mu bamutangiye ikirego muri uru rubanza havuzwemo Bugingo na Nyirabahire, ndetse n’undi wamugurije miliyoni zirindwi z’Amafaranga y’u Rwanda.

Yongwe ubwo yaburanaga ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, yavuze ko abatanze ituro ariko ibyifuzo byabo ntibisubizwe bakaba bifuza gusubizwa amaturo yabo, azabakubira inshuro zirindwi z’iryo turo batanze.

Mu bandi bamureze harimo uwamugurije miliyoni 7Frw n’undi yasabye miliyoni zisaga 2 ngo amusengere akire amarozi, ariko bikarangira adakize akaba yemera kubishyura, gusa akavuga ko bari bayamuhaye nko gutanga ituro ry’ishimwe, kuko yakoze amasengesho y’iminsi 7 abasabira ndetse bimwe mu byifuzo byabo birasubizwa.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

7 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

7 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

7 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

8 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 days ago