Ishyirahamwe ry’abanyamakuru baharanira Ubwisanzure bw’itangazamakuru muri Afurika (UJPLA) ryasabye ubutegetsi bw’u Burundi kurekure umunyamakuru Floriane Irangabiye nta mananiza.
Ni mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri shyirahamwe, risaba ubuyobozi bw’u Burundi kurekure Irangabiye nta mananiza ko ndetse bukwiriye kureka ubwisanzure bw’itangazamakuru, abanyamakuru ntibahorwe akazi kabo.
Muri Kanama 2022 nibwo inzego z’ubutasi mu Burundi zataye muri yombi Madamu Irangabiye wari warashize Radiyo IGICANIRO y’umvikananiraga kuri Murandasi.
Ni nyuma y’uko yari yagiye gusura umuryango mu Burundi nyuma y’igihe yari amaze aba mu buhungiro mu Rwanda.
Icyo gihe inzego z’umutekano zashinjaga Floriane Irangabiye guha urubuga abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Gitega binyuze mu biganiro yakoraga akabatumira bakanenga ubutegetsi.
Muri Mutarama 2023, Urukiko rwa Mukaza rwamukatiye igifungo cy’imyaka 10 rumuca n’ihazabu ya miliyoni 1 y’amafaranga y’Amarundi, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kugambirira guhungabanya umutekano w’igihugu.
Yaregwaga gukorana n’imitwe yiywaje intwaro irwanya Leta y’u Burundi, yaje kujurira ariko na none muri Mutarama 2024, Urukiko rw’Ikirenga rumuhamya ibyo byaha runagumishaho igifungo cy’imyaka 10 muri Gereza.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…