Zuchu ukomoka muri Tanzania yavuze ku biherutse gutangazwa ko batandukanye we na Diamond nyamara benshi bari babazi nk’abakunzi.
Uyu muhanzikazi yashimangiye ko we ari nk’umwana n’ibitotsi badashobora gutandukana mu buryo bworoshye.
Ni nyuma y’inkuru zasohotse mu mpera z’icyumweru gishize zivuga ko amashusho ya Diamond afatanye agatoki ku kandi na Zari Hassan babyaranye yarikoze, ko we n’umukunzi we Zuchu batandukanye.
Mu gitaramo baherutse gukorera Zanzibar, Zuchu yaboneyeho kugira icyo avuga kuri ibyo byavuzwe ubwo yari ku rubyiniro.
Zuchu yavuze ko abatekereza ko bazamumutwara bidashoboka kuko we na Diamond Platnumz ari nk’umwana n’ibitotsi atamusiga.
Nyuma y’uko Diamond Platnumz atangaje ko yamaze gutandukana na Zuchu akabona ko ibyabo bombi byafashe indi ntera kubera ibyo yaraherutse gutangaza, uyu muhanzi w’icyamamare yagaragaye muri icyo gitaramo apfukama asaba imbabazi uyu mukobwa.
Ati “Njyewe ntabwo naje hano gusa kuririmba ahubwo naje no kumushyigikira, Zuhura (Zuchu) naje ku kubwira ko ngukunda cyane.”
Ibi Zuchu nyamara abivuze nyuma y’uko bimenyekanye ko Zari n’uwari umukunzi we Shakib Lutaaya bamaze gutandukana burundu yewe uyu musore akaba yaramaze no gusubira iwabo muri Uganda.
Shakib Lutaaya wari warashakanye na Zari umwaka mushya bombi bari basanzwe batuye muri Afurika y’Epfo.
Zari na Diamond Platnumz basanzwe bafitanye abana babiri umuhungu n’umukobwa.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…