INKURU ZIDASANZWE

Ni imbwa ntibakizinagira! RIB yaburiye abasigaye banyanyagiza amafaranga mu bukwe no mu bantu

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko ibintu biharaye byo kunyanyagiza amafaranga ku bantu yaba mu bukwe, mu baturage uyajugunya mu kirere mu buryo bwo avuga we ko ari ukwigaragaza ukundi bitemewe ndetse bigize icyaha.

Ubwo yari yatumiwe kuri Televiziyo y’u Rwanda, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko kunyanyagiza amafaranga ku bantu cyangwa abahanzi bagenda bayanyanyagiza mu mujyi baba bari gukora ibigize ibyaha.

Umuvugizi Murangira B. Thierry avuga ko abanyanyagiza amafaranga mu bantu ari icyaha

Ati: “Ese umutimana wawe ukwerekeka ko aribyo?,ese iyo ugiye gufasha umuntu ugomba kwiyamamaza kugira ngo werekane ko wafashije?,ese iyo ufasha umuntu uramunagira? Kunagira umuntu rimwe, kabiri gatatu, hari ikintu hariya cyo kwiyemera.

Ni imbwa ntibakizinagira bazishyirira ku isahani. Ugasanga nawe urunamye urayatoye. Ni iteshagaciro, ni agasuzuguro. Nawe uratiza umurindi ko basuzugura amafaranga y’igihugu cyawe ngo baragufasha… Agaciro kawe, agaciro k’igihugu cyawe kagura iki?.

Abantu b’ibyamamare, abasitari, badufashe ntabwo iyo uzanye umuntu kugira ngo amenyekane, ntabwo ari ukugenda anyanyagiza amafaranga mu Mujyi wa Kigali, abantu barwanira inoti, bahakomerekera, inoti zicika,bakomeretsa, ntabwo aribyo.

Mufashe niba ushaka gukora igikorwa cy’urukundo ufate ipinda, ugende uti “umuryango ukora ibintu ibi nibi ngaya ndabafashije. Bikorwe mu kubaha amafaranga no kubaha abo uri gufasha.”

Umuvugizi wa RIB yavuze ko kuva na kera hose abantu bigishwaga ko akaboko k’iburyo nigatanga, ak’ibumoso ntikazabimenye.

Ibi umuvugizi wa RIB Thierry abigarutseho nyuma y’igihe umuhanzi ukomoka muri Tanzania Harmonize ubwo yarari mu Rwanda yerekeje mu Mujyi wa Kigali rw’agati atangira kunyanyagiza amafaranga mu bantu, ibintu byagaragaje ko benshi bayarwaniraga bigateza imvururu.

Ibi kandi bihuzwa no mu minsi yashize ubwo umuhanzi The Ben yakoraga ubukwe, uwitwa Prophete Joshua na Alliah Cool bari bitabiriye ubwo bukwe bagaragaye banyanyagiza amafaranga menshi nk’abantu b’ibyamamare.

Alliah Cool wamamaye muri sinema yanyanyagije amafaranga mu bukwe bwa The Ben na Pamella

Murangira yavuze ko icyo kwamagana ibi bigamije ari ukwanga ko umuntu afasha kugira ngo amenyekane gusa.

Prophete Joshua ukomoka muri RD Congo yagaragaye nawe anyanyagiza amafaranga menshi mu bukwe bwa The Ben

PHOTO: Inyarwanda

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

6 days ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

1 week ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

1 week ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

1 week ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

1 week ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

1 week ago