Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” irateganya gukina imikino ya gicuti n’ibihugu birimo Guinea-Conakry na Madagascar.
Tariki 18 Werurwe 2024, Amavubi arateganya kuzasura Madagascar mu gihe tariki 26 Werurwe 2024, Amavubi azakira Guinnea Conakry.
Aya matariki yombi avuzwe, arimo ikiruhuko cya FIFA aho shampiyona zizaba zahagaze ibihugu bigakina imikino itandukanye ariko ayo muri Afurika azakina imikino ya gicuti.
Amavubi arashaka gukina imikino ibiri ya gicuti mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 izakomeza muri Kamena 2024, aho mu itsinda irimo rya C u Rwanda arirwo ruyoboye.
Ku ikubitiro ikipe y’igihugu ya Madagascar ni yo yandikiye u Rwanda irusaba umukino wa gicuti muri ayo matariki, aho iki gihugu cyanditse gisaba ko Amavubi yazagisura bagahurira iwabo.
Nyuma yo gusuzuma ubusabe bwa Madagascar abareberera Amavubi ubu ubusabe barabwemeye maze impande zombi zifata umwanzuro w’uko uyu mukino wa mbere wa gicuti ku Mavubi muri uko kwezi uzakinwa ku itariki 18 Werurwe 2024 ukabera mu murwa mukuru Antananarivo.
U Rwanda rurashaka kuhakorera imyitozo mu minsi mike hanyuma rukazagaruka rukinira i Kigali na Guinea yageze muri 1/4 mu gikombe cya Afurika.
Amavubi ari kwitegura kuzakina na Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’isi aho yo izahura na Senegal na Cote d’Ivoire zatwaye ibikombe bya Afurika biheruka.
Umutoza w’Amavubi yifuzaga ko ikipe ye yajya gukorera umwiherero muri Qatar hanyuma bagakina na Bahrain yatoje ndetse na Qatar yatwaye igikombe cya Aziya.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…