Urubanza rwa Munyenyezi Béatrice rwakomeje Umunyamategeko we avuga ku buhamya bw’umwe mu bari abasirikare mu ngabo za Leta ya Juvenal Habyarimana, wavuze ko nta bagore yabonye kuri bariyeri.
Me Bruce Bikorwa umwe mu banyamategeko babiri bunganira Munyenyezi Béatrice, yavuze ko umutangabuhamya Cyriaque Habyarabatuma wari umusirikare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata, 1994 yavuze ko nta na rimwe yigeze abona umugore kuri bariyeri.
Akomeza avuga ko Béatrice Munyenyezi atari Umudepite, atari Senateri ko ahubwo yari umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye, bityo atari kujya gutegeka ibyo umusirikare yari gukora.
Mu magambo ya Bikotwa ati “Mu bumenyi dufite umusivili udafite umwanya ukomeye mu buyobozi yategeka umusirikare?”
Undi yavuzeho ni umutangabuhamya Emmanuel Rekeraho, uyu yari afite inshingano zo gushinga bariyeri muri Butare yose. Na we ngo yavuze ko nta mugore wari kuri bariyeri.
Me Bikotwa ati “Rekeraho we ubwe yabwiye Urukiko ko atari gushyira umugore kuri bariyeri kuko abagabo batari babuze.”
Umunyamategeko Me Bikotwa akomeza avuga ko Ubushinjacyaha bufata Béatrice Munyenyezi nk’aho ibyabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 muri Butare biri ku mutwe we, kandi abari babishinzwe bo ntibari banamuzi, bityo ko Urukiko rukwiye kubona ko ibyo ashinjwa ari ‘ibinyoma byambaye ubusa’.
Ati “Ibyo Béatrice Munyenyezi aregwa byose byakozwe kugira ngo babone uko bamugerekaho urusyo.”
Me Bikotwa yakomeje avuga ko hari abatangabuhamya bashinje umukiliya we ko umugabo we Arséne Shalom Ntahobari yasambanyije abakobwa, umugore we Béatrice Munyenyezi areba.
Ati “Nyakubahwa Perezidante w’Urukiko birashoboka ko mu mitekerereza ya muntu, koko umugabo yasambana n’abandi umugore we areba?”
Yakomeje avuga ko hari umutangabuhamya wavuze ko uwitwa Kazungu yishe uwitwa Aimable abitegetswe na Béatrice Munyenyezi.
Ati “Twamubaza amazina yose ya Aimable ntayavuge, kandi ngo yari umukozi we banamaranye amezi umunani bakorana.”
Kuri Me Bikotwa akavuga ko ibyo uriya mutangabuhamya yavuze byari ugupfa kwivugira ibintu bimujemo, ati “Twe dusanga uwo Aimable wavuzwe ko yishwe atarabayeho.”
Me Bikotwa avuga ko abatangabuhamya bose bashinjura bavuze ko Munyenyezi Béatrice yari atwite inda nkuru y’impanga yaje kuvamo bari mu buhungiro.
Akavuga ko Béatrice Munyenyezi yaje i Butare gukora ubukwe afite inda nkuru, ikimara kuvuka nyuma y’amezi atatu ahita asama indi nda, aho yatwise indahekana Jenoside iba atwite.
Ati “Nyakubahwa Perezidante w’urukiko nk’umubyeyi wugarijwe gutyo, yabona umwanya wo kujya mu bwicanyi? Yabona se izo mbaraga? Erega yari n’umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, byose bigaragaza ko ibyo aregwa ari urushyo ari kugerekwaho.”
Ashingiye ku rubanza rwa Wenceslas Twagirayezu (woherejwe mu Rwanda na Denmark) yarezwemo n’Ubushinjacyaha aho imvugo z’abatangabuhamya zavuguruzanyaga, ku tuntu duto no ku bintu binini, maze urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, rugafata umwanzuro ko abaye umwere nubwo urubanza rwajuririwe, Me Bikotwa asaba Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ko rwafata icyemezo na Munyenyezi Béatrice akarekurwa.
Me Bikotwa asoreza ku mutangabuhamya Louise Mukamana na we washinje Béatrice Munyenyezi, uyu Louise yabwiye urukiko ko yahungiye kuri EER i Butare ari muri kave yumva ashonje, ashaka amafunguro niko kuva muri kave ahura n’umugore witwa Mukamuganga amusaba amufunguro, icyo gihe ngo Béatrice Munyenyezi yahise aza abaza Mukamuganga icyo Louise ashaka Mukamuganga ati “Louise arashaka amafunguro”.
Munyenyezi ngo yahise agira ati “Apuuuu n’ubundi aba mu kanya barapfa!”, Me Bikotwa ati “Twabajije Louise ngo ese wabonye Munyenyezi atwite?” Louise mugusubiza ati “Ashwiiii!”
Kuri Me Bikotwa akavuga ko Louise Mukamana atari azi Béatrice Munyenyezi, kandi yavugaga n’uwo atabonye. Ati “Twabajije Louise uko yabonye Béatrice, n’icyo yari aje gukora.”
Louise mu gusubiza ati “Namubonye aje kwica abagore!” Ba nde? (aho Bikotwa yabazaga Louise), Louise na we mu gusubiza ati “Simbazi amazina!” Yabicishaga iki? (Bikotwa yarakomeje kubaza Louise) na we mu gusubiza ati “Igisongo”.
Kuri Me Bikorwa Bruce avuga ko Louise yagiye yivuguruza mu gihe abandi bo bavugaga ko Béatrice Munyenyezi yari afite imbunda, bityo ubuhamya bwabo budakwiye guhabwa agaciro.
Umunyamategeko, Me Gashema we avuga ko umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye atari afite ubushobozi bwo kwicarana na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika w’icyo gihe ngo bajye inama.
Me Gashema Felecien na we yunganira Béatrice Munyenyezi, avuga ko umutangabuhamya Jean Damascene Munyaneza alias Sadam yashinje Béatrice Munyenyezi kujya mu nama yateguraga Jenoside.
Ati “Ntabwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika w’icyo gihe Dr Sindikubwaho yari gutumira mu nama yarimo aba Docteur maze ngo na Munyenyezi wigaga mu mashuri yisumbuye aze gutanga ibitekerezo, ibyo na byo urukiko ruzabyumve.”
Sadam kandi yashinje Béatrice Munyenyezi ko yishe umubikira akoresheje imbunda ya pisitori. Kuri Me Felecien Gashema akavuga ko ashingiye ku rubanza rwaciwe mu mwaka wa 2017 rwa Minani Hussen aho Sadam yashinje Hussen ko ari we warashe umubikira, akamwica.
Ati “Twagera muri rubanza rwa Munyenyezi, Sadam akavuga ko uriya mubikira yishwe na Munyenyezi bivuze ko uwo mubikira yishwe n’abantu babiri batandukanye, kandi mbere atari yaravuze ko byibura Béatrice Munyenyezi yafatanyije na Hussen kwica uriya mubikira utazwi umuryango w’abihayimana yabagamo, ndetse n’amazina ye atazwi, kandi uriya mubikira uko Sadam abivuga yaba yariciwe ahantu habiri hatandukanye, kandi sibyo.”
Me Gashema avuga ko Sadam iyo afatanya na Munyenyezi kujya kuri za bariyeri aba yaramuvuze mu rubanza rwe (rwa Sadam) cyangwa se akamutangaho amakuru bityo uriya utanga ubuhamya atazi Munyenyezi Béatrice.
Muri rusange uruhande rwa Béatrice Munyenyezi rwihariye umwanya mu iburanisha rya none, ruvuga ko abatangabuhamya bamushinja batamuzi, ko batavuga ukuri, bivuguruza maze rugasaba ko ubuhamya bwabo buteshwa agaciro.
Béatrice Munyenyezi uregwa ibyaha bifitanye isano na jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aregwa kuba hari abantu yishe, abo yicishije, kujya ku mabariyeri atandukanye i Butare, we ibyo aburana abihakana mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye.
Uyu mugore w’abana batatu yoherejwe mu Rwanda na Leta zunze ubumwe z’America (USA), akaba umugore wa Arséne Shalom Ntahobari, akaba umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’Umuryango kuri Leta y’Abatabazi.
Shalom Ntahobari, umugabo wa Munyenyezi kimwe na nyirabukwe Nyiramasuhuko bombi bakatiwe gufungwa burundu na bo bazira ibyaha bifitanye isano na jenoside yakorewe Abatutsi.
Isoko: UMUSEKE
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…