IMIKINO

Paul Pogba yahagaritswe imyaka ine mu bikorwa by’umupira w’amaguru

Paul Labile Pogba, Umufaransa ukinira Ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani, yahagaritswe imyaka ine mu bikorwa by’umupira w’amaguru kubera ikoreshwa ry’imiti imwongerera imbaraga mu mubiri.

Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga yabanje guhagarikwa muri Nzeri nyuma yo gusuzumwa ikizamini cy’ibiyobyabwenge igihe ya barizwaga mu ikipe yo mu Butaliyani. Kuri ubu uyu mukinnyi yaje gufatirwa ibihano ndakuka kubyo guhagarikwa imyaka ine muri ruhago.

Urukiko rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge nirwo rwagombaga gufata icyemezo ku gihano none hemejwe ko ubu Pogba atazongera kugaragara mu kibuga kugeza nibura mu 2028. Ibi bikaba aricyo gihano kirekire uyu mukinnyi ahawe.

Dore ko azajya kurangiza igihano amaze kugira imyaka 35 y’amavuko.

Paul Pogba yahagaritse imyaka ine adakina ruhago

Uwari uhagarariye Pogba muri iki kibazo Rafael Pimenta yavuze ko ntacyo barenzaho ku bihano by’afatiwe uyu mukinnyi uretse gutegereza ko badohora. Gusa ashimangira ko umukinnyi we atigeze yifuza kurenga ku mategeko y’umupira w’amaguru.

Amasezerano ya Pogba wabarizwaga kuri ubu muri Juventus yamugezaga mu mpeshyi ya 2026 none uyu mukinnyi ntazongera gukinira iy’ikipe. Bikaba bibaye ku nshuro ye ya kabiri ahombeye iy’ikipe ibarizwa mu Butaliyani.

Uyu mufaransa watwaye igikombe cy’Igikombe cy’Isi 2018, yagarutse i Turin mu mwaka 2022, nk’umukinnyi utarufite amasezerano nyuma yo kurangwa n’imvune za hato na hato muri Manchester united.

Pogba muri Juventus yabashije gukina gusa imikino ibiri nyuma aza guhagarikwa nyuma yo gukekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu mukinnyi w’Umufaransa usa naho umwuga w’umupira we urangiye. Pogba yabashije guhamagarwa mu ikipe y’igihugu inshuro 91, aho yabashije kuyitsindira ibitego 11, mu nshuro ya nyuma aheruka guhamagarwa yabashije no kwegukana igikombe cy’Iis cyabereye mu Burusiya.

Mbere yo gusubira muri Juventus yamaranye imyaka itandatu hamwe na Manchester United. Aya mashitani atukura yamugize umukinnyi uhenze cyane mu mateka y’umupira w’amaguru w’Ubwongereza nyuma yo kumutangaho miliyoni 89 z’ama pound muri 2016.

Yabashije kuyikinira imikino 226, ayitsindira ibitego 39, ariko siwo musaruro yari yitezweho i Old Trafford, bituma bamurekura.

Christian

Recent Posts

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

6 days ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

6 days ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

1 week ago

Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…

1 week ago

Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo amukubise isuka ubwo yasangaga aryamanye na Nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…

2 weeks ago

MINEMA yakebeye abituje mu manegeka baziko bazahabwa ingurane

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…

2 weeks ago