Categories: IMYIDAGADURORWANDA

Indirimbo ‘Jugumila’ y’Umuhanzi Chriss Eazy yahujemo abarimo Kevin Kade na Dj Phil Peter yasibwe kuri YouTube

Indirimbo ya Chriss Eazy, yise ‘Jugumila’ yahurijemo abarimo Kevin Kade na DJ Phil Peter na Kevin Kade ikaba yari muzabica bigacika muri iyi minsi yasibwe kuri Youtube nyuma y’uko hari uwitiriye iyo ndirimbo nk’igihangano cye n’uwitwa Icor Music.

Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 21 Gashyantare 2024. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo amashusho yayo yasibwe kuri YouTube bitewe nuko ishinjwa kuba ari inyibano.

Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy yabwiye Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko “Hari umuhanzi witwa Icor Music wayise iye kuko twari twabanje gusohora amajwi[Audio] yayo ku zindi mbuga mbere. Yarayifashe rero ayita iye, yatanze ikirego kuri YouTube ko igihangano ari icye bityo barayisiba”.

Junior Giti yasobanuye ko bari mu biganiro na Icor Music kugira ngo indirimbo igaruke cyangwa se abishyure ayo bayishoyemo ubundi bayimurekere kuko yagaragarije YouTube ko igihangano ari icye.

Indirimbo ‘Jugumila’ mu gihe kigeze ku minsi irinndwi yarimaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 700 kuri YouTube

Nubwo Jugumila itagaragara kuri YouTube ariko ku zindi mbuga nka Spotify iracyariho.

Icor Music yayishyize kuri Boomplay, Instagram no kuri Tiktok ye. Icor Music yanasibishije amajwi ya Jugumila kuri Tiktok ku buryo hagaragaraho amashusho nta majwi.

Indirimbo kugira ngo igaruke kuri YouTube ba nyirayo barasabwa kuba bafite ibyangombwa byerekana ko ari igihangano cyabo mu by’ubwenge gitangwa n’Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB), kugira ngo babyereke ubuyobozi bwa YouTube.

Izi nzira byanze ba nyiri igihangano bakwiyambaza Urwego rw’Ubugenzacyaha [RIB] rukabahuza bakumvikana ku neza cyangwa se uwiyitiriye igihangano agakurikiranwa mu mategeko.

Itegeko ritaganya ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3Frw ariko itarenze miliyoni 5Frw.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago