POLITIKE

Perezida Tshisekedi yagiye mu Bubiligi yanga kuryumaho asabira u Rwanda ibihano

Mu ruzinduko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Antoine Felix Tshisekedi yagiriye mu gihugu cy’Ububiligi, byamwanze munda mu ijambo rye yongera kuvuga u Rwanda arusabira ibihano.

Nyuma yo kuva i Luanda, kuri uyu wa gatatu mu gitondo, Perezida Tshisekedi yageze i Buruseli, umurwa mukuru w’Ububiligi, mu rugendo rw’akazi. Akimara kuhagera, yabanje kwakirwa na Minisitiri w’intebe Alexander De Croo.

Nyuma yaho mu butumwa batanza kuri X batangaje Umukuru w’igihugu cya Congo yaje guhura na Nyiricyubahiro Philippe, Umwami w’Ububiligi bagirana ibiganiro nabyo byagarutse ku bibazo byugarije U Burasirazuba bwa DR Congo.

Perezida Tshisekedi yatangaje ko ibiganiro hagati y’abo bombi, byibanze ku bufatanye bw’ibihugu byombi, inyungu rusange n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.

Perezida Tshisekedi yakiriwe na Minisitiri w’intebe Alexander De Croo

Nyuma yaje kugirana ikiganiro n’Itangazamakuru, Perezida Tshisekedi yongera kumvikana avuga u Rwanda

Yagize ati “Icyo navuga ku Rwanda… ndarusabira ibihano.”

Félix-Antoine Tshisekedi yaganiriye n’abanyamakuru nyuma yo kuganira na Minisitiri w’intebe w’Ububiligi, Alexander De Croo, igihugu kiyoboye akanama k’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi.

Perezida wa DR Congo yongeye kwamagana amasezerano y’ubwumvikane aherutse gusinywa hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi ku bijyanye n’amabuye y’agaciro:

Ati: “Nishimiye uruhande rw’Ububiligi, na bwo bwibaza ibibazo bijyanye n’aya masezerano. Twibwira ko uyu mwanya ari mwiza cyane; kubera ko niba hari amasezerano, hagomba kumenyekana neza inkomoko y’ayo mabuye y’agaciro.

Twizera tudashidikanya ko aya ari amabuye y’agaciro yibwe muri DRC. Nta kibazo kuri twe ko aya masezerano ashobora kubahirizwa. Buri gihe haba hariho uburyo bwo gukora byinshi. Ububiligi hari icyo bukora.”

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

17 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

17 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

18 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

18 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago