Beatrice Munyenyezi ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasabiwe gufungwa ubuzima bwe bwose, ahita asaba urukiko kutazira umuryango yashatsemo.
Yabivuze ubwo yasabwaga n’urukiko kugira icyo avuga kuri icyo gihano Ubushinjacyaha bwari bumaze kumusabira.Yavuze ko abamushinja Jenoside ari ugushaka kumuharabika.
Imbere y’urukiko kuri uyu wa gatatu, taliki 28 Gashyantare 2028 , Munyenyezi n’abamwunganira babwiye urukiko ko ubuhamya bw’abamushinja butagaragaza uruhare rwe muri jenoside.
Urugero rwatanzwe ni nk’uwavuze ko Munyenyezi muri jenoside atari atwite mu gihe uruhande rwe ngo rwerekanye inyandiko igaragaza igihe yabyariye, ihamya ko muri jenoside yari atwite impanga.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko ubuhamya bushinja Munyenyezi bufite ishingiro kandi bwerekana uruhare yagize mu kwica Abatutsi mu mujyi wa Butare. Harimo n’abari abanyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda yari aturanye nayo.
Uretse gushinjwa ubwicanyi, Munyenyezi ashinjwa no gushishikariza abakoraga Jenoside gufata abagore n’abakobwa b’Abatutsikazi ku ngufu.
Gusa ku ruhande rwe Ibi byaha arabihakana agashimangira ko byose ahanini biva ku muryango yashatsemo.
Ati” Icyaha ni gatozi, niba nzira umuryango nashatsemo ntabwo nagombye guhanwa kubera ibyaha byabo. Nizeye ubutabera.”
Umucamanza yatangaje ko umwanzuro kuri uru rubanza uzasomwa tariki 27 z’ukwezi gutaha kwa Werurwe.
Munyenyezi yoherejwe na Leta Zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda mu 2021 nyuma yo guhamwa no kurangiza igihano ku cyaha cyo kubeshya inzego z’abinjira n’abasohoka zaho.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…